Sena yagaragaje impungenge ku kuba nta buryo buhari bwo gupima umunaniro w’abashoferi

Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yongeye kugaragaza ko hari ibibazo bikomeye bikibangamira umutekano wo mu muhanda, birimo kudapima umunaniro w’abashoferi, ubuke bwa parikingi za moto n’imodoka zishaje zitwara abagenzi zigenda ziyongera mu mihanda.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, ku wa 28 Ugushyingo (11) 2025, ubwo Inteko Rusange ya Sena yasuzumaga raporo ya Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano ku gikorwa cyo kugenzura uko ingamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa.

Senateri Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko umunaniro uri mu bitera impanuka zikabije, cyane cyane ku batwara amakamyo n’abandi bashoferi bakorera ingendo ku ntera ndende. Yavuze ko Polisi ifite uburyo bwo gupima inzoga mu maraso ariko kudashobora gupima umunaniro ari ikibazo gikomeye kigomba kwitabwaho.

Yagize ati:“Byaragaragaye ku batwara amakamyo ndetse n’abandi bashoferi ko bakora impanuka kubera ko bananiwe. Nta bitugaragariza ko abapolisi bashobora gupima umunaniro w’umushoferi, bapima ingano y’inzoga ziri mu maraso ariko gupima umunaniro biragoye.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko  hakwiye kubaho ingamba zo gukemura ikibazo cya parikingi za moto n’amagare. Yanavuze ko hari ubwo moto zibangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.

Ati:“Ese hari ingamba zihari zo kugena rwose parikingi za moto ndetse n’iz’amagare kuko ahantu henshi usanga ziri mu muhanda, mu masangano, zikabangamira urujya n’uruza mu mihanda.”

Murangwa Ndangiza Hadidja; Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, yavuze ko ikibazo cya parikingi za moto n’amagare gikomeye kandi giteye impungenge.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ni ikibazo gikomeye, tuganira n’inzego zitandukanye iki kibazo cyaragarukaga cy’abakeneye parikingi za moto n’amagare. Mu mibare batweretse ko kuva dukoze iki gikorwa ubushize kugera ubu ngubu hashize imyaka itanu, moto zikubye gatatu mu gihugu. Ni ukuvuga ngo parikingi zazo nazo zikwiye kwikuba gatatu kandi ubwo butaka ntabwo buhari. Ni ikibazo rero.”

Hagaragajwe ikibazo cya parikingi ya moto

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko hakiri ikibazo cy'ubuke bwa parikingi za moto mu Mujyi wa Kigali, bituma inyinshi zizenguruka mu mihanda bigatuma habaho akajagari n’impanuka.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, Murangwa Ndangiza Hadidja, yasobanuye ko umubare wa moto wiyongereye inshuro eshatu mu myaka itatu ishize, bivuze ko na parikingi zakabaye zariyongereye ariko ubutaka bwo buriyongera.

Yagize ati:“Ndibuka ko tuganira n’Umujyi wa Kigali batweretse ko iki kibazo na bo kibateye impungenge, ko bagiye kugishakira igisubizo, ko ahantu hose hari parikingi bagiye kujya basiga umwanya wa moto n’amagare kuko birakenewe ko byitabwaho.”

Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, yagaragaje ko imodoka nyinshi zifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda zishaje.

Raporo ya Komisiyo yanagaragaje ko mu modoka 100 zitwara ibintu mu Rwanda, 37% zimaze imyaka irenga 30. Naho mu modoka 100 zitwara abantu mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’abanyeshuri, 54 muri zo zimaze imyaka iri hejuru y’imyaka 20.

Sena yasabye inzego bireba kongera imbaraga mu gukumira impanuka, kuvugurura ibikorwaremezo by’umutekano wo mu muhanda no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byihutirwa birimo umunaniro w’abashoferi, parikingi nke za moto n’imodoka zishaje.

 Nov 28, 2025 - 18:41