Rwanda rwahagaze ku ihame ryo kubahiriza amasezerano mu bwubahane bw'ibihugu mu rubanza rwarwo n’Ubwongereza

U Rwanda rwatangiye kuburana n’Ubwongereza imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubukemurampaka i La Haye, mu rubanza rushingiye ku masezerano y'abimukira n'ubufatanye mu bukungu (MEDP) yo mu 2022.  U Rwanda ruvuga ko atari inkubiri y’indishyi rwifuza ahubwo ari ugushimangira ihame ry’uko amasezerano hagati y’ibihugu agomba kubahirizwa mu bwubahane no mu kuri.

kwamamaza

Uru rubanza rwatangiye ku wa 18 Werurwe (03), 2026, aho u Rwanda rwagaragaje ko rudashingiye ku gushaka inyungu z’amafaranga, ahubwo rushingiye ku ihame rikomeye rigenga umubano mpuzamahanga: ko amasezerano ibihugu byemeranyijeho agomba kubahirizwa mu kuri no mu bwubahane, hatitawe ku bushobozi n'ingano y'ibihugu.

Uru rubanza rushingiye ku makimbirane hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ajyanye n'amasezerano ya MEDP yashyizweho umukono muri Mata (04) 2022, hagamijwe gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe, cyane cyane banyura mu Nyanja, ariko arimo no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu.

Ugirashebuja; Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda akaba n'intumwa nkuru ya Leta, niwe wari uhagarariye u Rwanda muri uru rubanza. Mu ijambo rye, yagaragaje ko igihugu kimaze imyaka myinshi cyakiye impunzi ziturutse mu bice bitandukanye by’isi birimo Libya na Afghanistan, ndetse no kuba ubu rucumbikiye abarenga 130,000 banditswe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) bo mu Burundi na RDC. Yerekanye ko politiki y'u Rwanda igamije gufasha impunzi kwinjizwa mu muryango no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu aho kuguma zishingiye ku mfashanyo gusa, biri mu byatumye Ubwongereza bwifuza gukorana narwo ku kibazo cy'abimukira.

U Rwanda rugaragaza ko rwakiriye neza aya masezerano, rukiyemeza kuyashyira mu bikorwa binyuze mu mavugurura y’amategeko, ishyirwaho ry’inzego nshya n’itegurwa ry’ibikorwaremezo byari bikenewe mu kubishyira mu bikorwa. Ibi byose, u Rwanda ruvuga ko byakozwe mu kwizerana no mu rwego rwo kubahiriza ibyo rwari rwariyemeje.

Nyuma y’ihinduka rya politiki mu Bwongereza, ubuyobozi bushya bwatangaje ko iyi gahunda “yarangiye burundu,” ntibwabimenyesha u Rwanda ahubwo rubyumvira mu itangazamakuru, ibintu u Rwanda ruvuga ko byabaye nko guhagarika amasezerano mu buryo butubahirije inzira zemewe.

U Rwanda rushimangira ko amasezerano mpuzamahanga atagomba guteshwa agaciro bitewe n’impinduka za politiki z’imbere mu gihugu, rugaragaza ko ihame rizwi nka pacta sunt servanda (amasezerano agomba kubahirizwa) ari ishingiro ry’umutekano, ukwizerana n’ihuzabikorwa hagati y’ibihugu.

Mu rubanza, u Rwanda rwagaragaje ko ikibazo atari icya politiki gusa, ahubwo ari icy’amategeko mpuzamahanga, aho ibihugu byombi bikwiye kubahiriza ibyo byiyemeje mu masezerano byasinye mu bwisanzure.

U Rwanda rusanga kuba rwaritabaje urukiko ari uburyo bwo kurengera iri hame, rugaragaza ko rwashyize imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ayo masezerano kandi rwiteze ko uruhande rw’Ubwongereza nabwo bwubahiriza inshingano zabwo.

Rusaba ko rwahabwa indishyi ya miliyoni 100 z'amapound kubera imyiteguro yakozwe, ndetse Ubwongereza bugasaba imbabazi kubwo guhagarika amasezerano bidakurikije amategeko.

 Mar 19, 2026 - 15:32