
Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 70 yapfuye, bikekwa ko yishwe n’umuhungu we
May 7, 2026 - 15:55
Umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 70 wo mu mudugudu wa Kabayange ya mbere, akagari ka Byinza mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, yapfuye mu buryo butunguranye mu gihe bikekwa ko yishwe n’umuhungu we nyuma y’amakimbirane bagiranye bapfa amafaranga yakuye mu isambu yagurishije.
kwamamaza
Abaturage batuye muri uwo mudugudu bavuga ko nyakwigendara yari yatonganye n’umuhungu we bapfa ayo mafaranga. Nyuma ngo abaturage bageze iwe basanga aryamye mu nzuzi yapfuye.
Abaturanyi bavuga ko bahise bahamagara umuhungu we wari utuye hafi aho kugira ngo aze arebe umubyeyi we, ariko ngo yanga kuza. Ahubwo ababwira ko bafata ihene nyina yari atunze bakazigurisha kugira ngo bamujyane kwa muganga.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubona bwemeje aya makuru, buvuga ko ibizava mu iperereza ari byo bizagaragaza ukuri ku byabaye.

Bwasabye Urubyiruko gukora cyane rukiteza imbere aho gutegereza ibyo bazahabwa n'ababyeyi. Icyakora ababyeyi basabwe guha abana babo umunani w'amashuri kuko ari wo munani uramba.
Bwanasabye urubyiruko gukora rukiteza imbere aho gutegereza imibereho ruturutse ku babyeyi, ndetse busaba ababyeyi gushyira imbere kwigisha abana mu mashuri kuko ari wo “munani uramba.”


@Djamali Habarurema
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


