Rwamagana: Kutajya inama kw’abashakanye bikurura amakimbirane yo mu ngo

Hari abaturage bagaragaza ko kutajya inama ku bikorerwa mu rugo hagati y'umugabo n’umugore bikurura amakimbirane yo mu ngo kuko baba habayeho kutizerana. Basanga umuti wabyo ari ugusezerana imbere y'amategeko ndetse no kujya inama kuko aribyo byubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.

kwamamaza

Kubana mu buryo butemewe n’amategeko hagati y’abashakanye ni bimwe mubikurura amakimbirane. Hari abaturage mu karere ka Rwamagana bavuga ko no gukora ikintu runaka hatabayeho kujya inama hagati y’abashakanye, nabyo bituma habaho ukutumvikana mu rugo bigakurura amakimbirane mu muryango kuko ntakwizerana kuba kwabayeho.

Umuturage umwe yagize ati: “iyo nta kintu mwaganiriyeho ushobora gusanga wafashe imyanzuro y’ikintu cyatuma mushwana, mukagirana ibibazo byinshi bitandukanye bitewe nuko waba wakoze ikintu atabigizemo uruhare. Urugero: nko kuba wagurisha isambu cyangwa inka, icyo gihe byakurura amakimbirane.”

Undi ati: “niba uri umugabo cyangwa umugore ugiye gukora ikintu runaka ntibwire mugenzi wawe haba habayemo kutizerana. Ibyo rero bishobora gutuma havuka amakimbirane mu rugo.”

Ibi nibyo byabaye kuri Hakizimana Jean Pierre waguze umurima atagishije inama umugore we, Mukamana Odette, bituma bashwana ariko ngo bariyunze.

Kugira ngo babicyemure burundu, bafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’amategeko ku buryo bwo gukuraho izo mpungenge zose.

Hakizimana yagize ati: “urugero: nagiye kugura umurima ahantu tutabyumvikanyeho nuko icyo kintu turagipfa. Ariko twabashije kubyiyungamo, turaganira nuko birakunda.”

Mukamana avuga ko yari yarakajwe nuko umugabo we atamugishije inama, ati: “byari bikintwaye kuko wari umutungo w’urugo. Twabiganiriyeho twumva ko tugomba guhuza ibintu byose ndetse tukanasezerana. Ibyo bizadufasha gukora kugira ngo twiteze imbere kandi duhuje.”

Mbonyumvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko no kutajya inama ku bikorerwa mu rugo biri mu bikurura amakimbirane mu miryango ndetse.

Avuga ko ibyo byose bizacyemurwa muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, GAD, aho imiryango izasezeranywa ndetse n’iyibana mu makimbirane ikaganirizwa.

Yagize ati: “imiryango ibana itarasezeranye tuyishishikariza gusezerana imbere y’amategeko, mbere yo gusezerana bakagira n’umwanya wo kubigisha. Hari n’ibindi bikorwa byo kurengera umuryango kuko niryo shingiro ry’ubuzima bw’igihugu. Muri buri murenge, buri kagali, ubu nibura tuzi imiryango ibana mu makimbirane. Imiryango yose twarayanditse, twarayigendereye, ubu igisigaye ni ukubahuguza kugira ngo bya bibazo nabyo bigende bikemuka. Nabyo ni ibikorwa biteganyijwe kandi byatangiye.”

Mu biteganijwe mu cyumweru cyahari kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye GAD: harimo gusezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko, kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane ikayavamo, kwandika mu irangamimerere abana batanditse, gufasha abana babyaye imburagihe gusubira mu ishuri ndetse no kubona ubutabera.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Sep 20, 2024 - 15:01