
Rwamagana: Barifuza serivisi inoze zijyanye n’inyubako nshya y’akagari
Jul 15, 2025 - 13:01
Abaturage b’Akagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana barasaba ko imitangire ya serivisi ku kagari irushaho kunozwa, kugira ngo ijyane n’inyubako nshya bubakiwe nyuma yo kwimurwa aho bakoreraga mbere hari hashaje.
kwamamaza
Abatuye Umurenge wa Munyiginya, by'umwihariko abo mu kagari ka Binunga bagaragaza ko gusabira serivise mu biro by'aka kagari biteye ishema ugereranyije naho bari basanzwe bayisabira.
Umwe mu bahatuye yabwiye Isango star ko " Akagadi kacu turakishimiye kuko dore uko kameze. Natwe twarishimye kuba twarabonye Akagari keza, gasobanutse."
Undi ati:" Narakishimiye kuko uko kameze si ko nabyirutse kabona. Ubu mbona ibintu byararengeje urugero, ntabwo hari hubatse ngo n'imbuga ibe ishashe gutya."
Nubwo bashima inyubako yako, banavuga ko bashobora kuzagahererwa mo serivise itanoze kuburyo byabibagiza ubwiza bwako.

Basaba ko kuba akagari kabo ari keza, kagezweho, na serivise zizatangirwa mo nazo zigomba kuba zinoze kuko zibaye mbi byaba igisebo.
Umwe ati:" Nifuza ko ukuntu kameze gutya, ko adi nako batanga serivise neza, bakakira abantu neza."
Mugenzi we nawe ati:"Hari ukuntu abayobozi bashobora kuza nyuma y'amasaha, igihe umukenereye ntumubone! Bikababaza umuntu wizinduye ashaka serivise, ugasanga atashye atayibonye. Ntabwo ari byiza kuko muri iki gihe dufite igihe gitoya cyane. Niba akazi ari saa moya, nibahagere saa moya."
"Twifuza ko kagira serivise nziza, kuko kagize mbi kaba gasebye!"
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko umuyobozi mwiza agomba gukorera abaturage ibyo bifuza igihe cyose, akabaha serivise nta kwiganda nkuko ari yo gahunda nziza guverinoma y'u Rwanda.
Asaba abayobozi bazakorera muri ibi biro bishya by'akagari ka Binunga mu murenge wa Munyiginya, kuzatanga serivise nziza kuko bafite aho bayitangira heza.
Ati:" Icyo tubasaba ni ikijyanye n'inshingano zabo. Ni abakozi ba Leta bagengwa n'amategeko n’amabwiriza agenga abakozi ba Leta. Turasaba kuzatanga serivise nziza, bakitanga batizigamye, bagakora amasaha yose kuko twe mu nzego z'ibanze aho umuturage adutabarije niho dutabarira. Tuzaharanira rero ko bitazaba inzu nziza yonyine gusa, kuburyo umuturage azajya ahava avuga ati 'Nahawe serivise nziza".
Iyi nyubako y'ibiro by'Akagari ka Binunga mu murenge wa Munyiginya, igizwe n'ibyumba bitandatu birimo icyumbacya'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari, icya SEDO, icu'Umudugudu, icy'umwunzi, icyumba cy'inama n’ibikoresho byose by'ibiro ndetse n'ubwiherero.
Iyi nyubako yuzuye itwaye Miliyoni 63 z'amafaranga y'u Rwanda, ikaba yarubatswe n'umwe mu baturage bakomoka muri aka kagari nyuma yo kubona aho katangiraga serivise hashaje.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


