Rwamagana: Abiga muri HVP babangamiwe no kutagira ibitabo

Abanyeshuri bo mu kigo cy'amashuri cya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, ry’abafite ubumuga bwo kutabona, barasaba guhabwa ibitabo byinshi byo mu nyandiko y'abantu batabona kugira ngo babashe kwiga neza basoma, bibafashe gutsinda neza. Ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze, REB, kivuga ko hatangijwe umushinga wo gukora ibitabo birimo amajwi n'ibimenyetso by'amarenga kugira ngo bifashe abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona no kutavuga.

kwamamaza

Iki kibazo cyagarutsweho mugihe isi yizihiza umunsi w'ibitabo. Abanyeshuri bo muri HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, bafite ubumuga bwo kutabona bagaragaza ko bafite imbogamizi mu myigire yabo. Bavuga ko batabona ibitabo basoma kuko nk'imyandiko basoma ari iya brayi iba ari mike ugereranyije n'iba iri mu bitabo bya REB.

Basaba ko bafashwa bakabona ibitabo birimo amasomo arambuye kuko byabafasha gutsinda neza byisumbuye.

Umwe yagize ati: imbogamizi nagize mu gusoma ni ukubura bitabo bihagije byo gusoma kuko na hano ku ishuli nubwo badukorera note ni inshamake yibitabo bya REB bisanzwe byababona baba batuzaniye. Ariko izo ni imbogamizi zuburyo dutsindaho kuko niba uri gusoma inshamake [summary] hari uwasomye igitabo cyose, birumvikana amakuru uba ufite aba ari make ugereranyije nuko wari gusoma cya gitabo cyose uko cyakabaye. 

Iki kibazo kinashimangirwa na Frere Jule Maurice Ntirenganya; umuyobozi w'iri shuri. Avuga ko imbogamizi zituma hataboneka ibitabo bihagije biri mu nyandiko ya brayi ari uko impapuro bifashisha bahindura ibiri mu bitabo bya REB kugira ngo bijye mu nyandiko ya Braille zihenda.

Ati: ariko imbogamizi ihari ni uko icyo gitabo kiba kitari mu nyadiko yabatabona. Nitwe tugomba kugihindura! Kugira ngo tugihindure hasabwa ibintu byisnhi cyane; bisaba impapuro. Tubona igitabo gusa ariko impapuro zikoreshwa kugira ngo hasohoke igitabo cyumunyeshuli utaboa ni ikibazo gikomeye cyane.

Mugisha Jacques; umukozi w'umushinga USAID -Uburezi iwacu, avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'ibitabo byo gusoma ku bana bafite ubumuga bwo kutabona,mu masomero 12 ari mu gihugu bashyizemo mudasobwa zifashishwa n'abo bana basoma nubwo zikiri nkeya.

Ati: mu masomero 12 twakoreyemo, twashyizemo amatablet. Kuri uyu munsi twaje ngo dufatanye nubuyobozi bwiki kigo, turebere muri ba bana bato bari hano niba bashobora kubona ibikoresho bakwifashisha kuko bafite inzu ihindura ibitabo, bashobore kuba bahindura bya bitabo.

Umurungi Joannah; ushinzwe gukora integanyanyigisho mu kigo cy'igihugu gishinzwe uburezi bw'abanze, REB, avuga ko batangiye umushinga wo gukora ibitabo bakabishyiramo amajwi ndetse n'ururimi rw'amarenga kugira ngo bifashe abanyeshuri batabona kubasha gusoma.

Ati: ibyo bitabo uko bimeze, bifite amajwi nururimi rwamarenga. Abafite ikibazo cyo kutumva no kutabona turabatekereza.

Ishuri rya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, ryigamo abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku 150 biga mu mwaka wa mbere w'amashuri abanza kugera mu wa gatandatu w'ayisumbuye.

Iri shuri kandi ryashyikirijwe ibitabo bizajya bifasha abanyeshuri gusoma ariko risanzwe rifite icapiro ry'ibitabo, aho bafata ibitabo bitangwa na REB bakabihindura mu nyandiko y'abatabona yo mu bwoko bwa braille.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/ickFKZA8iDs?si=NU_YVL7ZGqs67Wwy" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Apr 25, 2024 - 14:21