Rwamagana: abatuye umurenge wa Kigabiro batewe ipfunwe n'ibiro by'umurenge wabo

Abatuye umujyi wa Rwamagana by'umwihariko umurenge wa Kigabiro bavuga ko batewe ipfunwe n'ibiro by'umurenge wabo byashaje. Basaba ko hakubakwa ibiro bijyanye n'uko ari umurenge w'umujyi ndetse ari n'igicumbi cy'intara y'Iburasirazuba. Ubuyobozi bw'akarere bwemeranywa n'iby'abatuye umurenge wa Kigabiro, bubizeza ko hari gushakishwa ingengo y'imari ihagije.

kwamamaza

Umurenge wa Kigabiro ni umwe mu mirenge igize umujyi wa Rwamagana, cyane ko ari naho hari umujyi nyirizina. Gusa abatuye uyu murenge bavuga ko kuba umurenge wabo ari igicumbi cy'intara y'Iburasirazuba n'icy'umujyi wa Rwamagana,bitumvikana uburyo umurenge ukorera mu nyubako yashaje, itajyanye n'igihe kandi ari mu mujyi.

Abahatuye basaba ubuyobozi gukora ibishoboka, maze umurenge wabo ukagira ibiro bigezweho byerekana ko ari umurenge w'umujyi.

Umwr yagize ati:" iriya nyubako ntabwo ijyanye n'Umurenge. Ariko nawe hari inyubako ubona, ukabona ko ijyanye n'ahantu runaka. Barakubwira ngo igishushanyo mbonera [ master plan] y'ahantu iteye gutya kandi mu byukuri nabo badakorera kuri iyo master plan bari kubwira abantu. Ababishinzwe bagerageza bakabikora neza."

Undi ati:" hari ahantu henshi tugenda tukabona imirenge, nyine ukabona iratandukanye, ugahita utekereza wa Murenge w'iwanyu ukabona ni ikibazo. Ntabwo bikwiranye! Ikintu badufasha ni uko bawuhindura kuko ni iruhande rw'intara y'Iburasirazuba ."

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Kagabo Richard, nawe yemeranywa n'abatuye umurenge wa Kigabiro bavuga ku kuba uyu murenge aho ukorera hatajyanye n'igihe.

Avuga ko hagishakishwa ingengo y'imari ihagije kugira ngo hubakwe ibiro by'umurenge bigezweho ku buryo bizagaragaza itandukaniro n'ahandi.

Ari:" Kigabiro ikeneye gahunda yagutse kuko twatangiye no kuyitekerezaho. Hari hantu bakorera tugiye kuhazana ibikorwa bitandukanye kandi bigezweho. Byumvikane ko Umurenge utazakomeza kugaragara nabi, hari igihe tuzahaba tuhafite ibikorwa bihuza abaturage, kandi urabona ko ziba zashyizwemo amafaranga afatika."

" byatangiyr gutekerezwaho, ubu twatangiye gushaka ubushobozi. Byumvikane ko kubaka umurenge wo mu mujyi bitandukanye cyane kuko uwo mu mujyi utwara amafaranga menshi cyane."

Ikindi gitangaza Abatuye umurenge wa Kigabiro nk'umurenge urimo umujyi wa Rwamagana ndetse n'icyicaro cy'intara y'Iburasirazuba, ni uko usanga inyubako ubuyobozi bw'umurenge bukorera hari imirenge yo mu byaro uwurusha ibiro.

Ikindi kandi n' umuhanda ujyayo nawo ntujyanye n'igihe kuko ari uw'igitaka nawo ukeneye gushyirwamo kaburimbo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star_Rwamagana.

 Apr 18, 2024 - 14:03