Rwamagana: Abakobwa bitabiriye umwiherero bavuga ko bawukuyemo amasomo menshi azabafasha

Mu karere ka Rwamagana hasojwe umwiherero w’iminsi itanu wahuje abana b’abakobwa 100 bitegura kurangiza amashuri yisumbuye aho bigishijwe amasomo arimo ayo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ndetse n’ayo kwishakamo ibisubizo binyuze mu nzira nziza.

kwamamaza

Ni umwiherero wari umaze iminsi itanu wahuriyemo abana b’abakobwa 100 baturutse mu mirenge 14 igize akarere ka Rwamagana.

Mujawamariya Nadine, umuyobozi wungirije w’umushinga Igire-Turengere abana uterwa inkunga n’ikigo cy’iterambere cy’Amerika USAID, avuga intego z’uyu mwiherero w’abana b’abakobwa bitegura kurangiza amashuri yisumbuye.

Ati "iyo turebye muri iki gihe tugezemo dusanga akenshi abana b'abakobwa bagenda batwara inda zitateguwe nta n'ubwirinzi bwakoreshejwe bwo kwirinda indwara harimo na virusi itera SIDA, byari ukugirango bongere bibutswe nk'abantu bagiye kurangiza amashuri ibishuko biri hanze kuko iyo umuntu ari mu ishuri haba hari ikintu kimufashe kugirango bamenye uko bazirinda, intego ya kabiri niyo kugirango tububakire icyizere no kwiyobora bo ubwabo".   

Bamwe mu bana b’abakobwa bitabiriye uyu mwiherero, bavuga ko amasomo atandukanye bahawe n’abarimo Hon. Depite Uwineza Beline, azabafasha mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, aho azatuma birinda ababashuka bakabangiririza ubuzima ndetse bakazanayifashisha kandi bahugura bagenzi babo bahagarariye, kugira ngo bose bakomeze kwirinda ibishobora kubangiririza ejo hazaza.

Umwe ati "ibintu twize birafasha cyane, bizadufasha ukuntu wakigira ntuhore uteze amaboko kuwundi muntu, ukavuga uti nanjye nakihangira umurimo, nakora natinyuka".   

Undi ati "abo naje mpagarariye njyiye kubashishikariza yuko bagomba kumenya ko bishoboye ubwabo".    

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutoni Jeanne, avuga ko ari umugisha kuba abafatanyabikorwa babo bari gufasha abana b’abakobwa kumenya uko bazitwara nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, bityo asaba abahuguwe kwifashisha ubumenyi bahakuye, bacyebura bagenzi babo ku kwirinda ibishuko.

Ati "nubwo ari bake ariko ni umugisha twebwe ku karere, aba bari mu mwiherero bafite n'abandi baturanye, bafite abandi bigana, bafite abandi babana mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse naho bagiye kujya hanze yaba mu midugudu, akagari n'umurenge bakabimenya, bakamenya uko bagiye gukorana n'abakorerabushake bahaba mu gihe bagitegereje kujya kwiga, uko bakwiye kwitabira gahunda za Leta kandi n'imiryango yabo ikabyungukiramo".   

Kuva iyi gahunda y’umwiherero itangiye mu mwaka ushize wa 2023, umushinga Igire-Turengere abana umaze guhugura abana b’abakobwa 400 bo mu turere twa Rwamagana na Nyanza, baba bitegura kurangiza amashuri yisumbuye.

Buri murenge uba uhagarariwe n’abana b’abakobwa hagati y’icyenda n’icumi, nyuma y’umwiherero bakaba aribo basubira mu mirenge yabo gufasha bagenzi babo bakabasangiza ubumenyi bahakuye.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Apr 8, 2024 - 08:47