Rwamagana: Abahawe ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda biyemeje kudatatira indangagaciro.
Sep 21, 2023 - 18:02
Abanyamahanga bane bo mu karere ka Rwamagana bahawe ubwenegihugu bw'ubunyarwanda biyemeza gufatanya n'abandi banyarwanda kubaka igihugu n'akarere muri rusange ndetse bakirinda no gutatira indangagaciro z'ubunyarwanda.
kwamamaza
Bamwe mu basabye ubwenegihugu bw'ubunyarwanda bo mu karere ka Rwamagana babuhawe nyuma yo kurahira imbere y’ibendera ry’u Rwanda,bavuga ko kwitwa Abanyarwanda ari ibintu bifuje Kuva cyera, bityo biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu no gukurikiza amategeko yacyo.
Umwe yagize ati“Bwa mbere nageze mu Rwanda mu 2005. Kuva icyo gihe nabonye impinduka zitandukanye z’iki gihugu kubera ibikorwa byakozwe na Nyakubahwa Perezida Kagame. Ubwo nahise nifuza kuba umunyarwanda, icyo gihe kandi nahise nshaka umugore none ubu ntuye mu Rwanda”.
Undi ati: “nabaye umunyarwanda kuko nashakaga kubawe, kubaka igihugu, gutanga ibitekerezo kubera nabaye umunyarwanda…mu iterambere. Rero ndumva nzajya njya mu nama ku Murenge, ku Mudugudu, nuko ngatanga ibitekerezo byanjye.”
Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana,avuga ko kuba akarere kungutse abandi banyarwanda bigize icyo bivuze ku iterambere ryako kuko ari izindi mbaraga zibonetse mu kubuka akarere ndetse n'igihugu muri rusange.
Ati: “u Rwanda ni igihugu cyafunguye amarembo, murabizi ko umunyamahanga ashobora kuza agasura u Rwanda agasaba Viza ageze ku kibuga cy’indege. Ubwo rero kuko twafunguye amarembo, n’akarere ka Rwamagana nako kafunguye amarembo.”
“ kwakira aba banyarwanda bashya bivuze ko bivuze ko twakiriye izindi mbaraga, twakiriye ubundi bwenge tugiye gukoresha bukiyongera ku zindi zari zisanzwe z’abanyarwanda ndetse n’ubundi bwenge bari basanganwe noneho tukongera imbaraga, ubwenge , amaboko…tukaba tugiye gukora birushijeho.”
Mbonyumuvunyi yasabye aba biyemeje kuba abanyarwanda kurangwa n'indangagaciro nziza z'ubunyarwanda no guharanira gufatanya n’abanyarwanda bagenzi babo kubaka igihugu.
Ati: “ ni inshingano z’umwenegihugu. Umwenegihugu mwiza yubahiriza indangagaciro na kirazira z’igihugu arimo ndetse n’umuco, akamenya ko ahagarariye igihugu aho ari hose.”
Abanyamahanga bane batuye mu mirenge ya Musha na Muyumbu yo mu karere ka Rwamagana nibo bahawe ubwenegihugu bw'ubunyarwanda. Aba barimo babiri bakomoka mu gihugu cya Canada, umwe ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ndetse n’ukomoka mu gihugu cya Kenya.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza