
Ruhango: Uruganda rudakora neza rukomeje guhombya abahinzi b'imyumbati
Nov 5, 2024 - 11:42
Mu karere ka Ruhango nyuma y'imyaka ibiri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame asabye ko ikibazo cy'uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi rudakora neza gihabwa umurongo, na n'ubu abahinzi baracyasaba inzego bireba kubafasha uru ruganda rugakora uko bikwiye kuko rutunganya umusaruro muke bikabateza igihombo.
kwamamaza
Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere 8 tugize intara y'Amajyepfo kanazwiho guhinga igihingwa cy'imyumbati cyane cyane mu gice cy'amayaga. Ni igihingwa ngo cyari gifitiye runini abaturage kuko cyari ngandurarugo kikaba na ngandurabukungu kuri bo ariko ubu siko bikimeze kuko ibyo basigaye bashora mu buhinzi bw'imyumbati batakibibonamo ahanini ngo bitewe n'uko uruganda rwa Kinazi rwongerera agaciro imyumbati ruyibagurira ku 140Frw bo basanga ari make cyane atakijyanye n'igihe bityo bikabatera igihombo.
Umwe ati "uruganda rwajyaga ruduhera amafaranga 300Frw rugeze aho rurakatura ruduhera 200Frw tukabona ntacyo bitwaye ariko aho rukaturiye rugakabya rukagira 140Frw turabara igishoro tugasanga kitahura n'ayo mafaranga, dusanga nta kintu twajya tubonamo".
Ikibabaza aba bahinzi kurushaho, ngo ni uko uru ruganda rumanura igiciro nta biganiro rugiranye n'abahinzi cyane cyane abashoye imari mu buhinzi bw'imyumbati kuko hari n'abayihinga aharenga hegitare 15 ku muhinzi umwe, ku buryo babonye batazihanganira icyo gihombo banashora n'imari yabo mu bindi.
Kugeza ubu ikibazo gihari, ni uko uruganda rutunganya umusaruro muke kuwo rufitiye ubushobozi aho rutunganya toni 40/120 rufitiye ubushobozi bwo gutunganya ku munsi bigizwemo uruhare ngo n'imashini zimwe zapfuye.
Iki ni ikibazo ariko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame muri 2022 ubwo yari yagiriye uruzinduko muri aka karere ka Ruhango, yari yasabye ko gihabwa umurongo.
Yagize ati "uruganda rukora ifu y'imyumbati rukora 50% ndetse mu bihe byashize byari hasi yahongaho, ikibazo cyanjye ni ukubaza ngo kuki atari 60%, atari 70%, atari 80%? icyo kigomba gushakirwa ibisubizo".
Imyaka irasaga biri, abaturage bari bamugaragarije iki kibazo batarasubizwa. Umuyoboizi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens akavuga ko kuba batabona aho bagurisha umusaruro bidakwiye kubaca intege.
Ati "kuba ibiciro bishobora kugabanuka ibyo ntibigace intege abahinzi kuko ibiribwa nibyo byambere, kuba bihari wenda twajya tureba icyo umuntu yashoye n'icyo yunguka".
Nyuma yaho umukuru w'igihugu yari yasabiye ko iki kibazo gikemuka, Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yari yijeje ko asaga miliyari 1 na miliyoni 400Frw yagombaga gukoreshwa nk'igisubizo kuri uru ruganda ariko magingo aya ikibazo kiracyahari, abahinzi bakaba basaba ko cyahabwa umurongo uhamye.
Muri aka karere imibare igaragaza ko imyumbati ihingwa ku buso busaga hegitari 18,000 nibura buri mwaka.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Ruhango
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


