
Ruhango: Imihanda ibahuza na Muhanga, Nyanza na Karongi irifuzwamo kaburimbo
Nov 8, 2024 - 11:42
Mu karere ka Ruhanago, abaturage baravuga ko babangamiwe n'imihanda idakoze neza irimo ujya i Gitwe bagasaba ko yakorwa kuko ikomeza kubangamira imikorere yabo dore ko ibahuza n'abo mu tundi turere.
kwamamaza
Muri aka karere ka Ruhango imihanda abaturage bagaragaza ko yakorwa neza igashyirwamo kaburimbo kuko n'ubwo yatsindagiwe ijya yangizwa n'amazi, harimo uwa Ruhango - Kinazi ujya mu gice cy'amayaga, hari uwa Ruhango - Buhanda - Gitwe ubahuza n'utundi turere turimo Nyamagabe na Nyanza mu ntara y'Amajyepfo ndetse ukabahuza n'akarere ka Karongi mu Burengerazuba.
Iyi mihanda ngo hiyongeraho n'undi ubahuza n'akarere ka Muhanga uva mu karere ka Ruhango ariko wo ukagira umwihariko w'uko urimo n'amateme yangiritse, yose abaturage bagasaba ko iyi mihanda yakorwa igashyirwamo kaburimbo ikoroshya imigenderanire n'ubuhahiranire hagati yabo no mutundi turere.
Kuri izi mbogamizi n'ibyifuzo abaturage bagaragaza byo gukorerwa imihanda igashyirwamo kaburimbo, umuyobozi w'akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko inyigo yakozwe kandi mu gihe cya vuba izatangira gukorwa mu bufatanye n'izindi nzego kuko iyo ari iyo ku rwego rw'igihugu kandi ikazajyana no gukora amateme ayirimo nayo abangamiye abaturage.
Abaturage bagaragaza ko kuba akarere ka Ruhango kabonekamo ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ku kigero cyo hejuru, nk'ubuhinzi bw'imyumbati buhakorerwa n'ubworozi bw'inka zitanga umukamo, habonetse iyi mihanda ya kaburimbo bifuza, byabafasha no gushyira mu bikorwa gahunda za leta zikubiye mu cyerekezo cy'igihugu, bongerera agaciro ibyo biboneka mu karere kabo.
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Ruhango
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


