
Rubavu- Cyanzarwe: Bahangayikishijwe no kubura imiti y’imyaka n’ifumbire byoherezwa muri Congo mu buryo butemewe
Jun 5, 2025 - 12:33
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abacuruzi bajyana ifumbire n’imiti y’imyaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba bituma babibura kandi bikazamura ibiciro ku isoko ryo mu Rwanda.
kwamamaza
Umwe mu bahinzi batuye muri uyu Murenge yabwiye Isango Star ko "Barangura iyo fumbire bagahita bayitwara bakajya kuyiranguza iriya muri Congo. Niba inaha agafuka kamwe ari ibihumbi 30, ubwo iriya karagerayo ari ibihumbi 40."
Undi nawe ati:"N'umuti uri kuboneka uri kujya muri Congo, abawushaka bahaturiye bakawubura. Dethane twaguraga 1200Frw ku irobo, none ubu yabaye 2000Frw. Tiyoda yo ni urundi rwego. Indi miti nayo iri kuza nayo ni urundi rwego. Uri umukene ntiwayibona!"

Bavuga ko ikilo kimwe cy'umuti kiri kugura 6 500Frw.Bavuga ko iyo miti ari ingenzi cyane mu buhinzi bw’ibirayi, imboga, ibitunguru n’ibindi bihingwa, ariko ikimara kugera kuri za depot igahita ijyanwa muri Congo. Hari n’abavuga ko ikilo cy’umuti umwe kiri kugura 6,500 Frw.
Umuturage umwe ati:"Urumva bayijyana mu buryo butemewe, ntabwo bayicisha ku mipaka. Bivuze ngo bayinyuza muri za panya, mu kibaya."
Abaturage bavuga ko ibi bituma ibiciro bizamuka cyane, bikagira ingaruka ku musaruro wabo kuko imyaka itakwera neza itarabonye imiti ihagije.
Umwe ati:"Bariya babishinzwe babakomangira bakajya bamenya ibiro batanze, aho kugira ngo bijye muri Congo. Tugomba kubaha isagutse, ntabwo bajyana imitunga yacu muri Congo."
Undi ati:"Biri guteza ikibazo kinini cyane kuko hari aho muri kugera mugasanga imyaka yarapfuye. Kandi kugira ngo imyaka yere neza ni uko iba yabonye iyo miti. Kugira ngo umuturage atere iyo myaka ikaba myiza ni uko aba yabonye umuti uhendutse, utari ku giciro cyo hejuru cyane."

Icyakora Mulindwa Prosper; Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, avuga ko hari gushyirwaho uburyo bwo kubirwanya kandi ababifatirwamo bagakurikiranwa.
Ati:"Duhora duhanganye nabyo, abantu bashaka kwambutsa ibintu ku mpande zombi: yaba bashaka kubyinjiza mu gihugu cyangwa abashaka kubyambutsa babijyana muri Congo mu buryo butemewe n'amategeko."
"Ibyo ni ibintu duhoramo, rero ntabwo navuga ngo icyo kibazo ntigihari, ahubwo navuga ngo ntibyemewe. Twashyizeho uburyo n'ingamba zo kubikumira ariko nihagira abaduca mu rihumye tukabamenya turabakurikirana."
Abaturage banagaragaje impungenge z’uko hari abantu bazwi ku izina ry’abagoridira' bashinjwa kuba ku isonga mu kuyobya iyo fumbire n’imiti.
Basaba inzego bireba ko zabafasha cyangwa hagashakwa ubundi buryo abanyarwanda bakwihaza ku miti n'ifumbire ndetse bakanasagurira amahanga mu buryo bwemewe.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Cyanzarwe-Rubavu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


