Rubavu- Busasamana: Babangamiwe n’abasore barongorera mu mazu y'ababyeyi babo.

Bamwe mu basaza bo mu murenge ya Busasamana baravuga ko binubira kuba abasore bari kurongorera mu mazu y'ababyeyi babo ndetse hari aho bitiza umurindi amakimbirane yo mu ngo. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo gihari ariko batangiye gukora ubukangurambaga ndetse hafatwa n’ibindi byemezo.

kwamamaza

Ababyeyi batuye mu murenge wa Busasamana baravuga ko abahungu babo bari gufata ibyemezo byo kubazaniraho abagore mu nzu zabo.

Umwe muri bo waganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, ubwo yasuraga ako gace, yavuze ko “ nk’umwana w’umusore ntiyiyubakiye nuko akamuzana akamushyira muwawenoneho ugasanga umukobwa ari mu nzu! nonese wamwirukana? Ahubwo wowe urimuka ukamuhunga cyangwa se ukamuha icyumba kimwe ukajya mu kindi!”

Undi ati:” rwose nta soni bagira kuko nk’ubu nkanjye niba mfite nk’akarima kamwe, niba ntakagurishije ngo wa mukobwa agende ngo arahera mu nzu!”

Abakobwa b’inkumi bageze igihe cyo gushaka baganiriye n’umunyamakuru bavuga ko ibi bintu biri muri ako gace, gusa bemeza ko akenshi abasore barongora muri izo nzira baba barabeshye abakobwa ko bafite aho kubatungira.

Umukobwa umwe ati: “ni ukukuzana wagerayo akagusohoreza mu nzu ya Nyina!icyo gihe babanza kuguha icyumba kimwe noneho bagira ubushobozi bakaguha amafaranga nuko bakajya kugukodeshereza.”

Abasore bari muri icyo kigero cyo nabo ntibajya kure y’ibibavugwaho. Bemera ko babikora babitewe n’ubushobozi buke bwo muri iki gihe, ariko bagashimangira ko kubabesha ari ibisanzwe mu muco waho,bityo ak’umugani ugana akariho w’uko agasore katiraririye katarongora inkumi.

Umwe ati: “kuki mutazi ko kubeshya bibaho! Rwose bibaho kandi ukamubeshya pe akemera”!

Undi ati:” amafaranga yarabuze n’akazi karabuze ,niyo mpamvu ya mbere! Nonese wajya gutereta utari kubeshya ukabona umukobwa gute? [kukwizera] byaterwa n’uwari we!”

Busasamana Nsabimana Mvano Etienne; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yemeza ko iki kibazo cy’abasore bari kurongorera mu ngo z’ababyeyi babo kiriho. Gusa avuga ko batangije ubukangurambaga bw’uko umusore wese wifuza kurongora yaba afite aho kujyana umugore azanye.

Icyakora anavuga ko hanafashwe ibyemezo by’uko uzazanira umugore mu nzu y’ababyeyi azajya asohorwa akajya ku mukodeshereza mu rwego rwo guca abashaka kurongora kandi nta bushobozi bafite bwo gutunga ingo zabo.

Ati: “ni ikibazo gisa n’icyagaragaye ariko ubukangurambaga twakoze ni uko twasabye ababyeyi ko igihe cyose abana babo bashaka kurongora babanza gushaka uburyo bubakirwa amazu, cyane ko harisite z’imidugudu bagomba kubakamo.”

”Icya kabiri, igihe cyose abona ko nta nzu afite ni ukubimenyesha ubuyobozi tukayimukuraho akajya kumukodeshereza, nawe agakoresha amaboko kugira ngo mu by’ukuri abashe gutunga urugo rwe atagiye kurushira ku babyeyi be.

Nimugihe bamwe bavuga ko abasore bazana abagore mu miryango bavukamo bikomeje byazatuma imiryango yahazaza yazaba ishingiye kuyari isanzwe iriho, kuko uretse no gusangira indaro iyo byagenze gutyo ni nkono ikomeza kuba imwe mu miryango myinshi.

Ababivuga bemeza ko kandi rimwe na rimwe binakurura amakimbirane hagati y’abakazana na ba Nyirabukwe.

Bagasaba inzego bireba kongera imbaraga mu kwibutsa urubyiruko uko umuryango wujuje ibisabwa uba uhagaze mu muryango nyarwanda.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango star -Rubavu.

 Dec 5, 2022 - 10:38