
Rubavu: Barindwi bakekwaho kwica umugabo bakamukuramo amaso batawe muri yombi
Nov 10, 2025 - 19:33
Abaturage bo mu kagari ka Buringo, mu murenge wa Bugeshi, Rubavu, baravuga ko batewe impungenge no gusanga umugabo w’imyaka 42 yishwe urw'agashinyaguro, atemaguwe ndetse agakurwa mo n’amaso ye yombi. Ubuyobozi bw’umurenge bwemeje ko abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi. Burasaba abaturage kwirinda inzangano zibaviramo ibyaha bikomeye.
kwamamaza
Uwitwa MANISHIMWE wari ufite umugore umwe n’umwana, niwe wasanzwe mu kagari ka Buringo yishwe atemaguwe ndetse agakurwa mo bimwe mu bice by’umubiri, amaso ye yombi.
Abaturage bageze bwa mbere aho byabereye batangaje ko batunguwe n’uru rupfu rw’agashinyaguro.
Umwe yagize ati:"Twabyutse mu gitondo, nsanga abantu bari ku muhanda bavuga ko umuntu yitabye Imana, ko bamutemaguye mu mutwe no ku maguru."
Undi ati:"Twahahamutse, turavuga turi ko uyu munti yari umukirisito, n'ubundi yarari kwigira ubupasiteri, azize iki? "
"Twabyutse nuko dusanga bamutemaguye koko! Ni iby'akababaro kuko ibyo bamukoreye biteye agahinda. Twumvaga bavuga ngo bamukuyemo n'amaso. Ni ubugome bukomeye, ibi bintu byatubabaje kuko urupfu nk'uru nibwo twarubona muri aka gace. "

Bavuga ko bashira mu majwi bamwe bakeka ko baba bari bamufitiye ishyari kubera ko yaragiye kujya hanze y’igihugu agahabwa ubupastori.
Umwe ati:"Umuzungu yaje kumureba ejo bundi ngo bagende, yaragiye guhabwa ubupasitoro, agiye kuzamuka."
Undi ati:"Abo mu murimo w'Imana bagirana amashyari yo kuba arajya hanze. Imana niba yarapanze ngo azajya hanze, azajyayo."
MURINDANGABO Eric, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi, yemeje ko abagera kuri batanu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranweho kugira uruhare muri uru rupfu. Yanakanguriye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano no kwirinda inzangano zishobora kubaviramo ibyaha bikomeye.
Yagize ati:"Nibyo yatemwe, ni urupfu rubabaje kuko yatemwe imipanga igera muri enye mu mutwe ndetse n'akaguru, aho bagiye bamutema bibabaje. Hari abakekwa bamaze gufatwa. Ni abasore batanu n'umugabo umwe n'umugore, nibo bamaze gufatwa. Ariko iperereza rirakomeza rikorwe kugira ngo hamenyekane ukuri kwa nyako niba ari bo babigizemo uruhare."

@Emmanuel BIZIMANA/Isango Star -Bugeshi, Rubavu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


