Ubushakashatsi bwagaragaje ko impanuka n’ibyago bikomoka ku kazi bikomeje kwiyongera

Urwego rw’igihugu rw’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rufatanyije na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) batangije ibikorwa byo guhugura abakoresha bo mu mirimo itandukanye kubijyanye no kwirinda impanuka zo mukazi, gusigasira no kubungabunga umutekano n’ubuzima bw’abakozi. Ibi bikorwa bitangijwe nyuma y'uko ubushakashatsi bwakozwe na RSSB bwasanze impanuka n’ibyago bikomoka ku kazi bikomeje kwiyongera.

kwamamaza

Kuri uyu wa mbere, urwego rw’ubwiteganyirize mu Rwanda kubufatanye na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo batangije igikorwa kizamara iminsi itanu gikubiyemo ubukangurambaga n’amahugurwa ku gukumira impanuka mu kazi, kubungabunga no gusigasira ubuzima n’umutekano by’abakozi mu kazi.

Dr. Odette Nyiramuzima umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi muri RSSB avuga impamvu y’ubu bukangurambaga.

Ati "byatewe n'inyigo yakozwe umwaka ushize dusanga hirya no hino mu mirimo ikorwa hari ibijyanye n'impanuka z'akazi n'indwara bikomoka ku kazi bitubahirizwa neza, byaragaragaye ko uko iminsi igenda impanuka n'indwara zikomoka ku kazi zigenda ziyongera bitewe nuko uburyo bwo kwirinda no kuzikumira hari aho butanoze".

Aya mahugurwa ku munsi wayo wa mbere yitabiriwe n’abakora mu buhinzi n’ubworozi, uburobyi ndetse n’amashyamba. Bamwe mu bayitabiriye bagaragaza icyo bakuyemo.

Umwe ati "icyo twungukiyemo nuko natwe tugiye kumanuka tukigisha abakozi bakamenya ibyo bakwiye kubahiriza mu kazi mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo byumwihariko babucungira umutekano ariko tukanamenya inshingano umukoresha yakagombye kuba afite kugirango umukozi abone umutekano mu kazi".

Dr. Odette avuga ko mu buhinzi harimo impanuka nyinshi ari nayo mpamvu ariho bahereye ubu bukangurambaga, gusa ngo buzanagera no mu bakora iyindi mirimo.

Ati "hari abantu benshi bibwiraga ko impanuka nyinshi cyangwa se indwara nyinshi zigaragarira mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ariko turebye ibyagaragajwe n'iyo nyigo bigaragaza ko no mu buhinzi harimo impanuka nyinshi ku buryo abantu batabitekerezaga, twagiragango tugaragaze ingorane abahinzi bahura nazo cyangwa se abakora mu mashyamba, abakora mu burobyi mu bijyanye n'akazi kabo".   

Abakoresha banasabwa guteganyiriza abakozi kuko ngo iyo habaye impanuka ku mukozi utarateganyirijwe, uwo mukoresha yishyura ingoboka y’umurengera.

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurengera umukozi ku isi (International Labour Organization), gitangaza ko buri mwaka, ku isi habarurwa imfu zirenga miliyoni 2,3 zikomoka ku mpanuka zo mu kazi, abarenga miliyoni 337 bakomerekera mu kazi, naho abarenga miliyoni 160 bandura indwara zitandukanye bakura mu kazi.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 6, 2024 - 09:45