RDF ntabwo turi abacanshuro-Perezida Kagame

Perezida Kagame aganiriza aba Offisiye 6000

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yagaragaje Ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye gutanga umusanzo aho zakwiyambazwa mu kubungabunga amahoro n’umutekano kandi zikabikora mu nzira zinyuze mu mucyo atari “Uguca inshuro”

kwamamaza

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ubwo yaganirizaga abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga 6000 mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yashimiye aba basirikare ku kazi kenshi, gakomeye, ka ngombwa bamaze igihe bakora ndetse bakorera Igihugu na bo batisize.

Yavuze ko amateka y’u Rwanda yigishije Abanyarwanda byinshi bagomba kubakiraho, birimo akababaro, ibihe bikomeye ariko agaragaza ko icyangombwa ari uko u Rwanda rutazimira.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko atumva impamvu RDF isigwa icyasha, nyamara imitwe nka FDLR, Wazalendo n’indi ifatanya na RDC kwica abaturage bayo iterwa icyuhagiro amabi yabo akirengagizwa, agaragaza ko ari ko bene abo bashaka ko biboneka, ko ikibazo cyose cyo muri RDC gishyirwa ku Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo byose bikwiriye kumvisha Abanyarwanda ko bagomba guhora biteguye guhangana n’ibibazo ntibarambiwe, hagakorwa ibintu byinshi birenze amikoro u Rwanda rufite.

Yavuze ko mu buryo bwo guteza amahoro, no kutagira uwo ishotora, RDF irenzaho ikajya no gutanga umusanzu ahandi mu by’umutekano.

Ati “Mozambique, Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo. N’abo mu Burasirazuba bwa Congo iyo badusaba imfashanyo tuba twarayibahaye, usibye kutuzanaho ibibazo […] ariko iyo bashaka ko dufatanya kugira ngo bagire umutekano natwe tuwugire, rwose ni yo yari intego yacu igihe cyose.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’ababishaka ndetse n’ababirusabye, kuko aho twagiye tujya hose ni ab’ibyo bihugu bagiye babidusaba, ntabwo twagiye gusaba ntabwo turi abacancuro.”

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku zindi ntambara u Rwanda rurwana, agaragaza uburyo imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, yitwara nk’aho Abanyarwanda bo batagira ubwo burenganzira.

Ati “Kandi amateka yacu atwereka ko ahubwo ari twe tubukeneye kurusha. Intambara zihindura irura, hari intambara z’amasasu hari izindi zirimo ubwenge bw’inshi, bakakwitirira icyo utari cyo, bakakwitirira icyo utakoze. Urugamba rwo guharabika ni rwo rusa nk’aho rugezweho kuri twe. Ariko na rwo murufitiye intwaro sinzi impamvu namwe mutarurwana. Mwananirwa kuvuga mwabishatse?”

Yasabye abo mu nzego z’umutekano gusubiza bene abo baharabika u Rwanda bitwaje imbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ntawe uhejweho, ubeshya bakamunyomoza.

Ati “Ibyo byamunanira, yazana intambara mukamurasa. Ntimukiritwe mwivuna, muhangayika. Aho tuzajya gushoza intambara mu kindi gihugu [...] Ntabwo turi ba gashozantambara ariko kuba ba karwanantambara bo turi bo. Biterwa n’aho tuyirwanira n’uko yaje n’ibitureba muri iyo ntambara.”

Perezida Kagame kandi yabwiye abo mu nzego z’umutekano ko kwita ku nshingano bafite neza, bikunda iyo umuntu ameze neza abasaba kwita ku buzima bwabo bafashijwemo n’inzego z’ubuyobozi.

 Aug 26, 2025 - 00:57