
RDC yishimiye ibihano byafatiwe RDF n’Abasirikare bane bakuru, ibifata nk'ibisubizo
Mar 3, 2026 - 09:23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yakiriye neza icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda (RDF) nk’urwego, hamwe n’abasirikare bane bakuru. Minisiteri y'itangazamakuru n'itumanaho ivuga ko ari intambwe ikomeye mu gushyira igitutu ku bashinjwa kugira uruhare mu mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Ni mu gihe u Rwanda rwagaragaje ko gufata ibi bihano bibogamye.
kwamamaza
Ibihano byatangajwe n’Ibiro bya Minisiteri y’Imari ya Amerika bishinzwe kugenzura umutungo w’abahanwe (OFAC), aho bishinja RDF gutanga ubufasha bwa gisirikare ku mutwe wa M23. Washington ivuga ko iki cyemezo kijyanye no kurinda no kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono n'abakuru b'ibihugu byombi, nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Uvira.
Mu bayobozi bane bahanwe harimo Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Maj. Gen. Ruki Karusisi, Gen. Mubarakh Muganga na Brig. Gen. Stanislas Gashugi. Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho ya RDC yasobanuye ko iki cyemezo kirenze ibihano byari bisanzwe byibasira abantu ku giti cyabo, kuko ubu cyibasiye urwego rw’ingabo z'igihugu nk’ikigo, ibyo bavuga ko bidasanzwe. Kinshasa ivuga ko nubwo bitazahagarika RDF cyangwa ngo biyihagarike burundu, ariko bizagira ingaruka mu rwego rw'ubutabera, urw'imari n’urwa gisirikare.
Iyi Minisiteri iyobowe na Patrick Muyaya, yavuze ko ibi bihano bizahagarika imitungo yose ya RDF iri mu bubasha bwa Amerika, aho amabanki asabwa kuyifunga no kuyimenyesha OFAC. Ndetse kandi kubuzwa ubucuruzi n’imikoranire, aho Abanyamerika n’ibigo byabo batemerewe kugirana ibikorwa na RDF. RDC ivuga ko ibi bihano byisumbuye kandi bishobora kugera ku mabanki cyangwa ibigo byo mu bindi bihugu bikoresha sisiteme y’imari ya Amerika mu bikorwa bifitanye isano na RDF.
Kinshasa inagaragaza ko u Rwanda rusanzwe rwinjiza arenga miliyoni 100 z’amadolari buri mwaka binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, ruzazahazwa n'ibi bihano kuko gufatira RDF ibihano bishobora kugira ingaruka kuri ayo mafaranga.
Icyakora ngo nubwo bitarasesa RDF, iyi minisiteri ivuga ko bizagabanya cyane ubushobozi bwayo bwo gukorana n’inzego zikoresha sisiteme z’Amerika, kandi bikaba intambwe ikomeye mu kongera igitutu cya dipolomasi ku Rwanda mu bijyanye n’umutekano w’akarere.
Nubwo bimeze bitya ariko, u Rwanda rwamaganye ibi bihano rwagaragaje ko bibogamiye uruhande rumwe, mu gihe RDC ikomeje kurenga ku masezerano. Yavuze ko bidateze gukemura ibibazo byugarije iki gihugu kuko umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC uterwa n'imikorere mibi ya Guverinoma yayo, ndetse no gukorana n'imitwe irimo na FDLR igizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève, Urujeni Bakuramutsa, yabivuzeho mu nama ya 61 y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ashimangira uko u Rwanda rubona muri rusange ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yagaragaje ko ibibazo by'umutekano byagarije iki gihugu biri no mu murwa mukuru Kinshasa kandi bigirwamo uruhare n'imitwe isaga 160 ikorera muri iki gihugu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


