
Prezida wa Sena yakiriye Umunyamabanga Mukuru w'ihuriro rya La Haye ku mategeko mbonezamubano
Sep 12, 2025 - 14:25
Prezida wa Sena y'u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yakiriye Dr Christophe Bernasconi, Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro rya La Haye ku mategeko mbonezamubano mpuzamahanga (HCCH), aho baganiriye ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kuba umunyamuryango w’iri huriro.
kwamamaza
U Rwanda rwabaye umunyamuryango mushya w’iri huriro - HCCH muri uyu mwaka w' 2025.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier yashimangiye ko kwinjira muri HCCH bizafasha u Rwanda mu kunoza imikoranire y’amategeko mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’imiryango, ubucuruzi n’iyubahirizwa ry’amategeko. Yashimye ubufatanye hagati y’u Rwanda n’iri huriro.
Dr Bernasconi na we yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere amategeko yita ku muturage. Yijeje ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’amahame y’uyu muryango.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


