PISA 2025 izatanga ishusho y'uburezi bw'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’uburezi binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) yatangije ku mugaragaro gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n'ubushobozi by'abanyeshuri PISA, Minisiteri y’uburezi ivuga ko iyi gahunda u Rwanda ruzitabira mu 2025, izatanga ishusho y’ireme ry’uburezi bw’u Rwanda n’ishusho yabwo ku ruhando mpuzamahanga.

kwamamaza

Muri Gicurasi 2024, nibwo u Rwanda rwemeje ko ruzitabira gahunda mpuzamahanga yo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri (PISA) izaba mu 2025, hanakozwe igerageza mu mashuri atandukanye mu Rwanda, ibyavuye mu iri gerageza nibyo Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu aheraho avuga ko hari icyo byatanze.

Ati "ibyo twabonye mu isuzuma twakoze ritwereka ko hari byinshi tugikeneye gukoraho ariko rikatwereka ko hari ibyo twamaze kugeraho, icyo tubona nuko ni isuzumabumenyi ritandukanye niryo dusanzwe dukora kubera ko risuzuma uburyo ibyo umwana azi ariko uko atekereza ndetse nuko akorana n'abandi".  

Kuba ibi bizamini bizibanda ku masomo arimo imibare na siyansi kandi aya masomo akaba ari muyo abanyeshuri batatsinze neza mu bizamini bya leta biheruka, Minisitiri w’uburezi Gaspard Twagirayezu akomeza avuga ko ntakibazo biteye ahubwo bizagaragaza igipimo nyacyo cy’uburezi bw’u Rwanda kandi bizabafasha kwisuzuma.

Ati "nta kibazo twumva gihari kubera ko dushaka gukoresha iri suzumabumenyi kugirango turebe aho duhagaze, aho duhagaze tuzahamenya ari twebwe hano mu gihugu ndetse n'ahandi, twumva kuri twebwe ari uburyo bwo kwiga no kwigira ku bandi ndetse n'ibinarangira tukazifashisha ibizavamo kugirango tube twagira ibyo duhindura cyangwa ibyo twakomeza mu myigishirize yacu".      

Bamwe mu banyeshuri bakoze amasuzuma ya PISA mu igerageza ryayo mu Rwanda muri gicurasi uyu mwaka baravuga ko bagereranyije aya masuzuma n’andi basanzwe bakora ntatandukaniro rinini ririmo, ibitanga icyizere cyo kuzayitwaramo neza muri 2025.

Umwe ati "ibizamini nabonye byoroshye bisaba gutekereza, ni ugusoma ukumva neza ubundi ugasubiza, uko dusanzwe dukora hano mu Rwanda nuko uba ugomba kuba warabyize ariko ibya PISA harimo n'ibyo mu buzima busanzwe".   

Undi ati "ibyo dukora mu Rwanda nuko ubanza kubyiga ariko byo niyo utabyiga wagenda ukabikora nta kibazo, tuzitwara neza kuko ntabwo ari ibintu bigoranye".   

Iyi gahunda ya PISA (Programme for International Students Assessment) yatangijwe n’ibihugu byo mu muryango w’ubufatanye mu bukungu, mu iterambere ry’abatuye Isi, OECD, muri 2000, ubu ikaba ikorwa buri myaka itatu.

U Rwanda ruzitabira iyi gahunda bwa mbere mu 2025, ikorerwe mu mashuri 210, yitabirwe n’abanyeshuri 7,350. Iyi gahunda ikaba yitezweho kuzatanga ishusho y’uburezi mu Rwanda hagendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 31, 2024 - 08:30