Perezida Kagame yashimangiye ko Leta itazihanganira amadini asahura abaturage

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Leta y’u Rwanda itazihanganira abantu bashinga amadini n’amatorero bagamije gusahura abaturage. Yashimangiye ko ibyo bitandukanye no gutoteza amadini cyangwa amatorero ahubwo akwiye kurangwa n'imikorere inoze, agakora ibikwiriye kuba bikorwa.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye Abayisilamu bo mu Rwanda bari bateraniye muri BK Arena mu gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti "Twishimire imiyoborere myiza mu Rwanda yaduhaye agaciro n’ubwisanzure mu myemerere".

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yongeye gushimangira ko u Rwanda rutazemera na busa amadini cyangwa amatorero akora agamije inyungu z’abantu bake, aho kuba ay’inyungu rusange z’abayoboke n’Igihugu muri rusange.

Yavuze ko hari abiyitirira amadini bayashinga mu buryo budakwiye, bagamije kwigwizaho umutungo binyuze mu gushuka abaturage, ibintu Leta idashobora kwihanganira kuko bihabanye n’indangagaciro z’ukwemera.

Yagize ati:“Ibyo bitandukanye no gutoteza amadini cyangwa amatorero. Iyo ushyira ibintu mu buryo, ubwira abantu uti 'ko ubundi idini ryakoraga neza, ryashyiriweho gukora ibyiza, ni ibyo bikwiye kuba bikorwa, ntabwo ari ukwambura abantu, ngo abantu bake bikize abandi bamburwe.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ingamba Leta yashyizeho zigamije kunoza imikorere y’amadini n’amatorero zidafite aho zihuriye no gutoteza ukwemera, ahubwo zigamije kurinda abaturage no gutuma ayo madini akora ibyo akwiriye kuba akora.

Ati:" Wa wundi ushinga idini mu gitondo, rikirirwa risahura amanywa yose, byagera nijoro ukabura aho ririgitiye, ibyo ntabwo bya […] ibyo se mwumva byaba mu bantu koko? Ibyo ntabwo biba bikiri idini, biba byabaye ikindi kintu. Abantu babyumvise nabi ariko ni bake, batangira kuvuga ko u Rwanda rutoteza amadini, amatorero […] politiki yacu, imyumvire yacu, ni ugushyira ibintu mu buryo bukwiriye. Ntawe tubuza amahoro na busa.”

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yanashimye Abayisilamu bo mu Rwanda, avuga ko yishimiye gusangira na bo ibyishimo bya Eid al-Fitr, anashima uruhare rwabo mu kubaka Igihugu no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yibukije ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yagize ingaruka ku Bayisilamu nk’abandi Banyarwanda bose, ariko ashimangira ko impinduka zabaye mu miyoborere zatumye habaho ubwisanzure n’uburenganzira bungana ku baturage bose.

Ati:"Ku Bayisilamu rero, amateka maze kuvuga, mwasangiye n’abandi ku buryo butandukanye mu Gihugu cyacu, kugira ngo bihinduke bizagomba ko namwe mubigiramo uruhare, kugira ngo u Rwanda ruhinduke, Abanyarwanda."

Perezida Kagame yasabye Abayisilamu gufata iya mbere mu gukomeza kubaka u Rwanda, agaragaza ko iterambere ry’Igihugu rishingiye ku ruhare rwa buri wese.

Umukuru w'igihugu yashimangiye impamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kunoza imikorere y’amadini n’amatorero. Yavuze ko ubuyobozi bw’Igihugu buzakomeza gushyigikira ibikorwa byiza by’amadini n’amatorero.

Ati: “Buri dini, agace k’abantu cyangwa ibindi abantu bahuriyeho, iyo ibintu byifuzwa kugerwaho bishyizwe hanze, bigaragara nk’ibyo Abayisilamu bavuze bifuza kugeraho. Twebwe inzego zacu, z’ubuyobozi, icyo tuba dushinzwe ni ukubatera inkunga. Iyo nkunga rero irahari izaboneka.”

Dore amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa:

 Mar 25, 2026 - 16:02