
Perezida Kagame yahaye umukoro Polisi y’u Rwanda, ayisaba guhangana n’ibyaha ikorwa ryabyo rihinduka buri munsi
May 27, 2026 - 18:54
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare yagize mu kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda mu myaka 25 ishize. Yayisabye gukomeza kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha bikomeje guhindura isura n'imiterere y'uburyo bikorwamo harimo n'ibyambukiranya imipaka.
kwamamaza
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo yatangaga ipeti rya ‘Assistant Inspector of Police’ ku bapolisi 436 barangije amasomo, mu muhango wahujwe no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’Igihugu imaze igira uruhare mu kubungabunga umutekano.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umutekano Abanyarwanda bafite uyu munsi washingiye ku murava n’ubwitange bw’abapolisi bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage ubwabo.
Yagize ati: “Ndashimira abapolisi bose, ab’uyu munsi n’abo mu gihe cyahise, ku bw’umurava n’ubwitange bwatumye Abanyarwanda babaho kandi bagakora akazi kabo batekanye mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”

Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’umutekano ku Isi iri guhinduka, asaba ba Ofisiye bashya kujyana n’igihe no kongera ubumenyi n’ubunyamwuga mu guhangana n’ibyaha bikorwa mu buryo bugoye kandi bwambukiranya imipaka.
Ati:"Imiterere y’umutekano ikomeje guhinduka kandi ibyaha birarushaho gukorwa mu buryo bugoye, buhindagurika kandi bwambukiranya imipaka. Ni yo mpamvu imikorere ya Polisi y’Igihugu igomba kujyana n’igihe.”
Yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ikwiye gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha bitaraba, kubaka ubushobozi mu kongera ubumenyi n'ubunyamwuga ndetse no gukoresha ibikoresho bigezweho kugira ngo ibashe gusubiza ibibazo bishya by’umutekano.
Ati:" Iyo mikorere ikumira ibyaha bitaraba, isubiza ibibazo bihari kandi ireba kure. Uwo rero ni wo muco wa polisi yacu twifuza. Gukomeza kubaka ubushobozi mu kongera ubumenyi, ubunyamwuga n’ibikoresho bijyanye n’igihe bigomba kuba ku isonga niba dushaka gukumira no guhangana n’ibibazo bishya bigenda bigaragara.”

Yanabibukije kurangwa n’indangagaciro zirimo kwanga ruswa, gushishoza mu byemezo bafata ndetse no gukorera abaturage n’Igihugu mu bunyangamugayo.
Perezida Kagame kandi yashimiye imiryango y’aba Ofisiye bashya ku ruhare yagize mu kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’amahugurwa, asaba Polisi y’u Rwanda gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga, kwicisha bugufi no gukomeza kubaka icyizere ifitiwe n’abaturage.
Amwe mu mafoto yaranzwe iki gikorwa:






















kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


