
Nyaruguru: Barishimira kuba barabashije kwivana mu bukene
Aug 28, 2024 - 15:18
Abagore bakora umwuga w'ububoshyi n'ubudozi baravuga ko byabafashije mu iterambere ndetse bizana n’akanyamuneza mu ngo zabo. Ubuyobozi buvuga ko bakwiye gukomeza iyo nzira ndetse bakayitoza n'abandi bagahera kuri bike.
kwamamaza
Twizerimana Eugenie utuye mu Murenge wa Busanze i Runyombyi, ni umwe mu baturage bagiye bahabwa ubufasha kugira ngo bikure mu bukene nk'uko biri mu cyerekezo cy'igihugu.
Aganira n’Isango Star, Twizerimana wigishijwe kuboha imipira, yagize ati: “ ubu umwana wanjye yambara ntagiye ku isoko kuko nanjye mfata imashini nkadoda nuko umwana akakambara. Mboha ingofero, urabona uko imeze! Byansabaga nk’1500Fr. Kano gapira kansabaga nk’ibihumbi 3 cyangwa 4. Kano gapabutura bansabaga nka 2000frw. Ariko ubu urabona ko nanjye niteje imbere, nsigaye nzi kubiboha, nanjye umukiliya arazankamuca amafaranga ajyanye nuko nabikoze. Ibi ubona harimo ibihumbi 9. Ibyo nasohoraga mu rugo dusigaye tubyinjiza.”

“ mu cyiciro cy’ubuzima twari turimo, twari mu cya mbere ariko ubu tuzakivamo natwe dutere intambwe tujye mucya gatatu!”
Mugenzi we, Mushimiyimana Verena, yize umwuga w’ubudozi bw'imyenda. Ngo intego ye ni ukujya mu kindi kiciro cy'imibereho.
Ati:”njya gutangira kudoda nari umukene pe! Nasabaga umugabo amafaranga yo kugura imyenda y’abana cyangwa yo kugura igitenge nambara nuko najya kukidodesha bikangora. Ariko ubu nsigaye nzi kwidodera: iribaya ndaridoda neza , n’imyenda y’abana ntabwo babura iyo kwambara nuko nanjye amafaranga nkayashyira mu rugo akangirira umumaro.”
Yongeraho ko “ narindi mu cyiciro cya kabiri ariko ubu nzakora ku buryo ndenga n’icya gatatu.”
Iruhande rw’ibi, aba babyeyi bafite itsinda bashinze nyuma yo kwigigishwa imyuga. Bavuga ko bafite intego yo gukora inzu idoda imyenda igezweho y’amoko yose ndetse y’ibyiciro byose.
BYUKUSENGE Assoumpta; Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko Compassion International ifatanyije na UEBER bagize uruhare muri iyi gahunda yo kwivana mu bukene ku baturage b’ i Runyombyi, aho babigishije imyuga, bakabaha n'ubundi bufasha.
Avuga ko imiryango igira ayo mahirwe ikwiye kuyabyaza umusaruro.
Ati: “kimwe n’abandi bafatanyabikorwa...ibikorwa bakorera abaturage ni ibibateza imbere. Rero biba amahirwe iyo bigiye mu muryango watoranyijwe uzagraduatinga uyu mwaka. Abenshi babaha amatungo, bakabajyanira abana mu mashuri, bakabaha ibikorwa bibafasha kubona icyinjira mu rugo ku buryo umuryango ubasha kwitunga, ukarya gatatu ku munsi, umwana akiga ndetse bagatanga uruhare rw’ababyeyi, bakishyurira mituelle umuryango. Ibyo ni ibintu byibanze ku muturage dukeneye ko agraduatinga.”
“icyo dusaba abaturage ni ugufata neza inkunga bahawe no kuzibyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere mu mibereho myiza.”
Abaturage bakora ubudozi n'ububoshyi bavuga ko banagira uruhare mu guhanga imirimo ku babazanira ibitambaro n'ubudodo, ndetse bagafasha n'indi miryango imeze nkuko bari bameze binyuzze mu kubigisha.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


