Nyarugenge: Polisi yafashe umugore ucuruza urumogi

Tariki ya 22/07/25, Polisi ifatanije n’abaturage yafashe umugore witwa Mukamana Thamar (33yrs) afite urumogi ibiro 02 n’udupfunyika 184, akaba yararubitse munzu atuyemo kugirango arugurishe abakiriya be, yafatiwe mu Karere la Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagali ka Mataba, Umudugudu wa Burema saa tanu za manywa.

kwamamaza

Uyu Mukamana yafashwe biturutse ku makuru yatnzwe n’abaturage, aho bahamagaye Polisi ikorera muriuyu Murenge ko uyu mugore acuruza urumogi abapolisi bihutiye kujya iwe murugo bahageze yanga gukingura nyuma aza kwemera arakingura basatse inzu atuyemo nibwo bamusanganye urumogi ndetse n’umunzani akoresha apimira abakiriya be.

Mukamana n’urumogi rwe yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere ngo akorerwe dosiye ashykirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB akurikiranwe n’amategeko.

Polisi y’ u Rwanda irashimira abaturage bamaze kumva neza uruhare rwabo muguhashya abantu bakwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, inashishikariza abatarabyumva guhindura imyumvire bakajya batanga amakuru igihe hari aho babonye ibiyobyabwenge.

Iranaburira kandi abantu bacyumva ko bazakora imishinga yo gucuruza ibiyobyabwenge ko bitazabahira kuko Polisi ifatanije n’abaturage ndetse n’izindi nzego bahagurukiwe kugirango bafatwe bahanwe kandi ibihano bikomeye, nibashake ibindi bakora birahari. Ababinywa nabo baragirwa inama yo kubireka kuko nta kiza kirimo uretse gutakaza ubuzima.

Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

@Gabriel Imaniriho/ Isango Star-Kigali 

 Jul 22, 2025 - 15:34