Nyarugenge - Nyamirambo: Uwasenyewe n'ibiza yahawe ubufasha

Umugore witwa Mukantwari Immaculee utuye mu kagari ka Gasharu mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, arashimira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zamufashije akabona aho akinga umusaya nyuma yuko amaze imyaka 2 asembera bitewe n’ibiza by’imvura byamusenyeye inzu.

kwamamaza

Mukantwari Immaculee, ni umubyeyi w’abana 4 akaba afite imyaka 49 y’amavuko, yavuze ko yari amaze imyaka 2 asembera, akodesherezwa ndetse rimwe na rimwe akabura aho arambika umusaya bitewe n’ibiza byaje bigasenya inzu yabagamo ariko uyu munsi arashimira inzego z’ubuyobozi zamwitayeho zikongera zikamwubakira gusa asaba ko yakomeza agafashwa iyi nzu ikubakwa neza kuko itaruzura.

Ati "hashize imyaka 2 mpuye n'ibiza, amazi yaraje inzu iragenda, kwiyakira byaranze ubuyobozi burankodeshereza mbamo igihe gito ndongera njya ahandi barankodeshereza, kubwanjye nkimara kugira ibyago narabangamiwe cyane nkumva kugiti cyanjye nta n'ubushobozi mfite bwo kwegura iyo nzu ngo nshyire abana munzu yanjye ariko iyi saha ndumva byanandenze kuko hari abanyitayeho, nubwo itaruzura neza ariko ntabwo narinziko ibi bizabaho, nta cyizere nari mbifitiye".     

Akomeza agira ati "nagiragango ubuyobozi bumfashe dore n'ubundi ntabwo yuzuye neza bazarebe uko bamvugira bakaba bamfasha bakanshyiriraho ibibura, ndikubona iyi nzu ikeneye ibintu byinshi, ikeneye umucanga n'umusingi, nta madirishya ariho nta n'ibirahure biri mu rugi".     

Munganyimana Christine umuyobozi w’urugaga rw’abagore mu murenge wa Nyamirambo avuga ko inzego z’ubuyobozi zishyize hamwe zikishakamo igisubizo kugirango uwo mubyeyi areke kwangara ndetse yizeza ko ibitaruzura bizakomeza gukurikiranwa.

Ati "twishyize hamwe twishakamo ubushobozi, twabitangiye mu gikorwa gito gito ubu kirakuze ariko haracyakenewe byinshi, gufunga hejuru kuko imvura igiye kugwa, iyi nzu ikeneye umusingi, ikeneye inzugi, ibirahure, ikeneye amasuku, ibisigaye tuzagaruka, tumwemereye ko tuzagaruka n'ibirahure bikajyamo tugakora ubuvugizi".   

Mukantwari yanagenewe ibikoresho byo munzu bitandukanye birimo ibiryamirwa imyambaro n’ibiribwa byose bifite agaciro kangana n’ibihumbi 500frw, gusa nubwo bimeze bityo ariko hari bamwe mu baturage bangiririzwa n’ibiza aho ubuyobozi mu nzego z’ibanze zisabwa gufata iya mbere mu kubaha ubufasha bw’ibanze ndetse no kubakorera ubuvugizi.

Inkuruya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Sep 5, 2024 - 08:21