Nyamagabe: Barishyuza amafaranga bakoreye mu materasi y'indinganire

Abatuye mu Murenge wa Musebeya bakoze mu mirimo yo gutunganya amaterasi baravuga ko batishyuwe bagasaba abo bireba kubishyura kuko bakoze bagirango biteze imbere. Nimugihe ubuyobozi buvuga ko butari buzi iby’iki kibazo, busaba abatarahembwe kugana ubuyobozi bukabikurikirana.

kwamamaza

Abaturage bo mu Murenge wa Musebeya bakoze mu mirimo yo guca amaterasi y'indinganire bavuga ko bizezwaga ko bazajya bahemberwa iminsi 15 ariko umushinga urangira harengaho n'ukwezi, biruashaho kubagiraho ingaruka.

Umwe yagize ati: “ bari batubwiye ko bazajya baduhemba mu byumweru bibiri, none igihe cyararenze kandi amatarasi barangije gukora. Twababaza ngo ni dutegereze! Tuzategereza se tugeze he?”

Undi ati: “ turakora ntiduhembwe, umuntu yashaka kwiteza imbere, ihuuu! Abana bagasonza, ntibajye ku ishuli kandi twarakoze. Nk’ubu urugero: hari umushinga bazanye ejo bundi, twarakoze none ukwezi kurashize tudahembwa, ariko batangiye batubwira ngo iminsi 10 bazajya baduhemba. Ariko ubu noneho ukwezi kurikubise. Hari aya mbere batanze, nkanjye akadizeni ka mbere ntibampembye.”

Abaturage bavuga ko bari biteze ko uretse kubafasha mu iterambere, amafaranga bakorera bazishyuraho ubwisungane mu kwivuza ariko ntibayabona.

Bavuga ko kudahembwa byabakenesheje, abandi bibasigira inzara mu miryango yabo. Basaba ko ababishinzwe babahemba bakanishyura n'amadeni bafashe.

Umwe ati:“icyo nari ngambiriye gukora ntabwo cyakozwe! Muzabatubwirire, bajye bakurikirana ibyo batwoherejemo nuko bamenye uko bikorwa mu baturage.”

Undi ati: “ikcyo mwadukoreraho ubuvugizi ni uko mwabatubwirira bakaduha amafaranga nuko tukayatangamo mituweli vuba kandi kare. Ikindi ni uko ubutaha imishinga iza yazajya yubahiriza amasezwrano yabo n’abaturage kugira ngo utere imbere, nabo batere imbere.”

Ku rundi ruhande, NKURIKIYIMANA Pierre; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa MUSEBEYA, avuga ko atari azi iki kibazo, bityo abatarahembwe bakwiye kugana ubuyobozi bukabikurikirana bagahembwa.

Ati: “ikibazo cyo kudahembwa ntabwo nari narigeze nshakira ariko ubwo nabaza impamvu batahembwe kuko mbere nibwo batajyaga babahembera igihe ariko mu minsi yakurikiyeho twabivuganyeho batangira guhemberwa igihe. Hashize nk’ukwezi n’igice barangije kuyakora, ahubwo bari gutunganya imirimo ya nyuma. Numva rero umuntu amaze ukwezi n’igice atarahembwa, akaba atarabigeza ku buyobozi ngo bubikurikirane, inama yagirwa ni ukwegera ubuyobozi tukabaza impamvu batarahembwa. Cyangwa se wenda kikaba ari ikibazo cy’umuntu ku giti cye, nacyo twagikurikirana.”

Abaturage banasaba ko mu gihe hateguwe imishinga nk'iyi, yajya ikorerwa igenamigambi rinoze kugirango inateze imbere abaturage mu buryo bw'amafaranga bakoreramo, bitari ukubahemba babanje gutakamba.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Aug 21, 2024 - 14:57