Nyamagabe: Abagore bahangayikishije n’ihezwa ku mitungo

Bamwe mu bagore batuye mu Murenge wa Mbazi baravuga ko bagihura n'ihohoterwa rishingiye ku mutungo rinateza amakimbirane. Bavuga ko imitungo irimo nk'ishyamba, urutoki, n'ibindi...biba ari iby'umugabo , naho iby'umugore bikaba ibishyimbo, inkwavu n'ibindi by'agaciro gato. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko bwatangiye kurirwanya hirindwa ko ryakongera umubare w'ingo zibanye mu makimbirane, mur’iki gihe zigeze ku 1000.

kwamamaza

Abagore bo muri aka karere ka Nyamagabe bahangayikishijwe no kuba bavutswa kugira uburenganzira ku mutungo kuburyo batamenya ikoreshwa ryawo, ahubwo ibyabo bikaba iby'agaciro gake.

Ni ikibazo bahura nacyo mu gihe baba barasezeranye n’abagabo babo ivangamutungo risesuye, ariko imitungo y'ishyamba, urutoki, ikawa, ibikorwa by'ubumvu, icyayi, imirima icukurwamo amabuye n'umucanga, umugabo akaba ariwe nyirabyo.

Baragaraza ko abagabo baba bafite iyi myumvire bayishingira ku kuba umugore nta mutungo aba yaravanye iwabo igihe baba bagiye kubana.

Mu kigabiro umwe mu bagore bo mu murenge wa Mbazi bafite iki kibazo, avuga ko “buriya ashobora kweza ikawa umugore ntageremo, ubwo niyine ni iz’umugabo. Akakubwira ati nonese harinizo wakuye iwanyu?! “

Undi ati: “iby’umugore ni ibishyimbo n’ibijumba! Inka, Amashyamba, ikawa …ni iby’umugabo! Amafaranga yo kuri bank ni ay’umugabo!”

“ nineho umugore ugasanga nk’udutungo tugufi nk’udukoko n’udukwavu nitwo yisanzuraho, ni ibishyimbo, n’ibijumba.”

“ umugore aracyari ku rwego rwo hasi! Afatwa nk’utagira uburenzira ku mutungo. Ni nk’insina itarana! Insina itagira igitoki nta gaciro iba iragira. Niko umugore w’inaha afatwa, niyo mpamvu inshuro nyinshi mur’uyu murenge haba hari amakimbirane.”

Bifuza ko bafashwa kwigobotora iri hohohoterwa rishingiye ku mutungo, n'ubwo harimo n'abamaze kuryakira.

Umwe ati: “umuti se?! ni ukubireka umuntu akabaho gutyo!”

Undi: “ akemera agashaka amahoro ku giti cye, nta kindi. Nyine ibyo twarabyakiriye kuko umuntu atabyakiriye ubundi umugore n’umugabo bakwicana.’

“ bibaye byiza hakagombye kubaho kugenda banyura nko muri buri rugo rufite amakimbirane.” “ ni ukuganiriza cyane cyane abagabo.”

Gusa ku ruhande rw’abagabo ntibahakana ibivugwa n’abagore, ariko ngo biterwa n'ubukene butuma isezerano hagati yabo risigara mu mpapuro gusa.

Umwe ati: “ basezerana bakundana ariko byagera hagati hakavukamo… nk’umururumba muremure agatangira kubyita ibye, amasezerano agasigara m,u mpapuro.”

Icyakora Anet KAKIBIBI; Umukozi muri Profemme Twese Hamwe uhuza ibikorwa by'umushinga Safe,  avuga ko umuti urambye ari uko buri wese yaha agaciro mugenzi we.

Yagize ati: “kugira ngo biranduke, icya mbere ni uko twumva ko buri muntu wese afite uburenganzira. Turakangurira abaturage yuko bumva ko umugore/umugabo, umukobwa/ umuhungu bose bakwiriye uburenganzira bungana, yumve ko mugenzi we afite agaciro kandi ashoboye.”

UWAMARIYA Agnes; Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, avuga ko bari gushyira imbaraga mu kwigisha imiryango gukora igenamigambi ry'urugo.

Ati: “ mu muryango, buriya umwe ashatse kureba ngo njyewe ninjiza byinshi ,undi yinjza bike ni nko guhimana no kwihima. Niba ubifite ku bwinshi ntabwo ari igihombo ahubwo ni inyungu z’umuryango. Kuko anavuze ngo ni njyewe winjiza mwinshi , sinzi aho yaba ateganya kuwujyana. Tukababwira ko kimwe mubitanga icyio cyuho ari uko abagize umuryango baticara ngo bategure igenamigambi ry’umuryango. Akaba rero ariho dukomeje gushyira imbaraga.”

Ubusanzwe Umurenge wa Mbazi ubarizwamo abagore bagaragaje iri hohoterwa rishingiye ku mutungo, utuwe n’ imiryango igera 75 irangwamo amakimbirane, mu gihe mu karere kose hari isaga 1 000. Abaturage bavuga ko mugihe cy’ubukangurambaga nk’ubw’iminsi 16 yahariwe kurwanya igohoterwa rishingiye ku gitsina bwakomeza kwiyongera, kuko hari umusanzu bwatanga mu kurigabanya.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.

 Dec 13, 2023 - 08:50