Nyagatare: Abaturage baravuga ko bazatora uwabagiriye akamaro

Mu karere ka Nyagatare ku kibuga cy'umupira cya Karama, Umuryango FPR-Inkotanyi, wamamaje abakandida-depite bawo ugaragaza imigabo n'imigambi y'ibyo uzageza ku baturage muri manda y'imyaka itanu iri imbere, byiyongera ku bindi wabagejejeho muri manda y'imyaka irindwi ishize.

kwamamaza

Na morale nyinshi ku kibuga cy'umupira cya Karama, giherereye mu murenge wa Karama, niho hahuriye abuturage n'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ibihumbi n'ibihumbi baturutse mu mirenge ihana imbibi nawo.

Aba baturage bagaragazaga akanyamuneza k'ibyo FPR-Inkotanyi yabagejejeho muri manda ishize by'umwihariko nk'agace kahoze ari icyaro kitagiraga ibikorwaremezo.

Abaganiriye na Isango Star bavuga ko mu matora, bazatora uwabagiriye akamaro kugira ngo iterambere n'imibereho myiza bikomeze kwiyongera.

Umwe ati "FPR yadufashije byinshi cyane, ubu tumeze neza, turaryama abana bacu bariga, imihanda imeze neza, nkanjye narongoreye munzu y'ibyatsi ndyama kukirago ariko ndyama kuri matera, amatara ngakanda akaka kuri 15 inkoko niyo ya mbere tuzaba twageze ku biro by'amatora".   

Undi ati "tuzamutora Paul Kagame yatugiriye akamaro, ubu uragenda saa tanu za nijoro uri umudamu ukagera aho ugera, amashanyarazi uva i Kigali ukagera ku Gisenyi saa tanu".   

Undi nawe ati "twabonye imihanda myiza tutagiraga, abana ntabwo bakiga kure cyane, nyakatsi yaracitse, tuzatora Abadepite dutore na Kagame turabashyigikiye bose".  

Abakandida Depite ba FPR Inkotanyi bagaragaje ko, imvugo ariyo ngiro bityo ngo gutora Kagame Paul nk'umukandida wa FPR-Inkotanyi ndetse n'Abadepite bayo ari ugukomeza kuzamura iterambere, imibereho myiza n'ibindi bishyira umuturage ku isonga.

Kandida Depite Wibabara Jennifer ati "umuntu arebye imibereho myiza yakibuka iki? yakibuka ko nyakatsi yacitse, yakibuka ko mituweli twayihawe twivuza byoroshye, yakibuka ko dufite amavuriro, dufite amashuri, tuzatore Nyakubahwa Paul Kagame dutora n'Abadepite ba FPR Inkotanyi".    

Muri iyi myaka 7 kuri politike ya RPF-Inkotanyi, mu karere ka Nyagatare, hahujwe ubutaka kuri hegitare ibihumbi 82, hashyizweho umushinga wuhira imyaka kuri hegitare ibihumbi 16, hubakwa Stade ya Nyagatare, imihanda y'ibirometero 24 ishyirwaho amatara, uruganda rutunganga amata y'ifu, abafite amashanyarazi bavuye kuri 34% mu 2017 bagera 71% mu 2024, abafite amazi meza bavuye kuri 62% mu 2017 bagera kuri 78% mu 2024. Ni mu gihe hubatswe ibitaro bitandukanye, hubakwa ibyumba by'amashuri 1248 ndetse n'ibindi.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Nyagatare

 Jun 25, 2024 - 09:16