
Nyagatare: Green Party yasabye abaturage kubatora bakazakuraho ibigo by'inzererezi
Jun 27, 2024 - 09:14
Kuri uyu wa Gatatu Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda - DGPR), Dr. Frank Habineza, yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho yiyamamarije mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mimuli.
kwamamaza
Muri Santere ya Mimuli umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare niho ishyaka Green Party ryiyamamarije kuri uyu wa Gatatu umukandida waryo ku mwanya wa Perezida Dr. Frank Habineza yijeje abaturage kuzabafasha gukemura ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, habikwa amazi y'imvura akajya akoreshwa igihe cy'izuba ariko yanijeje abatuye Nyagatare gukuraho ikibazo cy'ibigo by'inzererezi (Transit Center).
Ati "ikibazo tugira nuko dutegereza guhinga gusa aruko imvura yaguye izuba ryava tukarekeraho guhinga tukavuga tuti twebwe tuzakoresha ubwenge bushoboka bwose n'ubumenyi imvura nigwa dufate y'amazi y'imvura yose tuyahurize ahantu havemo nk'ikiyaga ku buryo azadufasha kuhira imyaka mu gihe cy'izuba".
Akomeza gira ati "bambwiye ko hano haba ibigo by'inzererezi, ntabwo njya nemera ko abantu bakitwa inzererezi, kuki umwana w'umunyarwanda yitwa inzererezi bagafata umwana w'umukobwa bakamwita indaya bakajya kumufungira mu kigo cy'inzererezi, ibyo twarabyamaganye kuva kera nanubu tuzongera kubyamagana, umuntu wakoze icyaha azajye ajyanwa kuri RIB baperereze niba ari icyaha bakomeze, hari urwego rubishinzwe tuzarwongerera imbaraga rujye rukora akazi karwo neza".
Bamwe mu baturage bishimiye imigabo n'imigambi bya Green Party by'umwihariko gukuraho transit center cyangwa se ibigo by'inzererezi, ahubwo abafashwe bakajya kuburanishwa.

Umwe ati "Dr. Frank Habineza turamushimira ko agiye gukuraho ibigo by'inzererezi, bajya banatujyana mu nkiko tukaburana aho kujya mu bigo by'inzererezi".
Undi ati "bafata umuntu ugasanga bahise bamujyana mu kigo cy'inzererezi akamaramo iminsi 15 cyangwa 20 kandi ugasanga niba utagiye no kwiga bagahita bakujyana ariko niba Dr. Frank Habineza yahita abikuraho ni ibintu twakishimira, niyompamvu tugomba kumutora n'abariya badepite, niyo bitakunda ku mukuru w'igihugu Abadepite tukabashyigikira igitekerezo cye kizakomeza mu nteko ishinga amategeko".
Ubwo Green Part kandi yageraga mu karere ka Gatsibo bijeje abantu ko nibabatora bazabafasha gukemura ikibazo cy'amazi meza kugabanya imisoro ndetse no kugaburura abana ku mashuri indyo yuzuye irimo imbuto n'inyama.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bya Green Party birakomereza masoro mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Kane.
Inkuru ya Vestine Umurerwa/ Isango Star Nyagatare
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


