Nyabihu: Urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga rurasaba gufashwa kuyishyira mu ngiro.

Urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga yitezweho kuba ibisubizo kubibazo by’abanyarwanda ruravuga ko rufashijwe kuyishira mu ngiro yababyarira inyungu ndetse ikaninjiriza igihugu. Umuyobozi uhagarariye umushinga mpuzamahanga wa Repubulika ya Korea y’Epfo avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko rwiga ikoranabuhanga, harimo kubaha abarimu ndetse n’ubundi bufasha.

kwamamaza

Abiga mu kigo cy’ishuri cy’ubumenyi n’ikoranabunga cya Rwanda Cording Academy giherere mu karere ka Nyabihu, bagaragaje imishinga y’ikoranabuhanga bavuga ko yakemura ibibazo igihugu gifite.

Imfuramunda Igette ni umwe mubakoze umushinga wafasha abaganga kuganira bo mu bitaro bikuru bavugana n’abo mu bigo nderabuzima bigafasha abarwayi bahawe Transifer kuvurwa badakoze urugendo.

Yagize ati: “itsinda ryacu ryitwa Digital Treatment: ni umushinga uzajya ufasha kuba umurwayi baha transfert yo kujya kwivuza I Kigali, muri King Faisal Hospital [ibitaro byitiriwe umwami Fayisali] abasha kuguma mu karere ke nuko muganga akabasha kuvugana n’impuguke akaba aribo bamufasha kuvura uwo murwayi atiriwe ajya mu tundi turere.”

“ twayikoze dushaka gukemura ikibazo cy’abanyarwanda bajya kwivuza hanze bajya kwivuza za cancer bigatuma adakira, akaba yanapfirayo kandi mu Rwanda ababasha kumukemurira icyo kibazo atiriwe ata amafaranga menshi ajya kwivuza hanze.”

Mugenzi we ISHIMWE Venkey uri mu bakoze umushinga wo kuyobora abantu mu nyubako nini bikabafasha kugera aho bagiye nta ngorone, avuga ko”njyewe ndi mu mushinga witwa Convoy. Umushinga wacu ni uwo gufasha abantu nk’uku ubona umuntu ajya mu nzu nini atamenyereye, abantu batuye I Kigali barabizi nko muri CHIC hari ukuntu ujyayo ukabura ahantu ujya noneho ugatangira kubaririza kuburyo wamara nk’iminota 30 utaramenya ahantu ushaka kujya.”

“ twebwe dushaka ko umushinga wacu izajya ifasha umuntu najya mu nyubako nk’iyo noneho agahita ayibaza ngo ko wenda nshaka inkweto muri iyi CHIC ndazisanga he?”

Egide NSABYIMANA; Umwarimu muri Rwanda Acording Academy waruhagarariye ubuyobozi bw’iki kigo, avuga ko bari gukora ibishoboka  kugira ngo abagaragaza imishinga mpidundura gihugu mu terambere rishingiye ku ikuranabuhanga, bashake abafatanyabikorwa banyuranye bo kubafasha kuyishira mu ngiro

Yagize ati: “ tuzafata igihe cyo kujya mu bigo byigenga no mu by’abikorera noneho tugire igihe cyo gusinyana MOUs kugira ngo ibyo abana bakora bajye babasha kubihuza n’isoko rihari.”

Dr. Ilyong CHEONG uhagarariye umushingampuzamahanaga w’abanyakoreya KOICA, avuga bazakomeza gufasha aba banyeshuri gushira imishinga yabo mu ngiro.

Yagize ati: “Dufasha aba banyeshuri mu buryo bubiri:  uburyo ubwa mbere nu kubona ibikoresho by’ishuri ndetse n’iby’amasomo yabo biga.  Uburyo bwa kabiri n’ububaha umwanya nk’uyu wo kugaragaza ibitekerezo by’imishinga yabo y’ikoranabuhanga.”

“Uku kubaha umwanya bituma tubona imishinga bifitemo natwe tukabafasha kuyiteza imbere.  Uku kubafasha kuyiteza imbere nibyo byitezweho gukemura bimwe mu bibazo by’ikoranabuhanga bihari. Nguwo umusanzu wacu muri sosiyete nyarwanda.”

Mu Rwanda hakomeje kugaragara abana bafite ibitekerezo by’imishinga y’ikoranabunga, aho twavuga nk’abo ku Nkombo mu karere ka Rusizi baherutse gukora moto igenda ikoresheje umunyu n’amazi,ndetse n’abandi.

Ibi bishimangira aho igihugu cyigeze mu muvuduko w’ikoranabunga, nubwo hari abakigorwa no kubona ibikoresho byo kushyira mu ngiro imishinga yabo mu buryo bwagutse.

 @ Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Nyabihu.

 Sep 22, 2023 - 19:07