Nyabihu: barataka kudindizwa n’uruganda rutunganya ifiriti y’ibirayi rutagikora.

Abaturanye n’uruganda rwatunganyaga ibirayi rukabikoramo ifiriti rumaze igihe kirekire rwubatswe mur’aka karere bavuga ko bagizweho ingaruka no kuba rutagihari. Bavuga ko babuze akazi maze bikadindiza iterambere ryabo. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu  buvuga ko iryo fungwa ryatewe nuko imashina zakoraga ifiriti zapfuye ariko mugihe cya vuba ruraba rwongeye gukora.

kwamamaza

Abatuye mu murenge wa Mukamira wo mu karere ka Nyabihu, byumwihariko abaturanye n’uruganda rwahoze rutunganya umusaruro w’ibirayi rukabikuramo ifiriti, bavuga ko kudakora k’urwo ruganda byadindije iterambere ryabo nk’abarukoragamo.

Umwe yagize ati: “uruganda rw’amafiriti ntabwo rugikora. None ntitwahombye twese! Ari abakoragamo, ari abagemuragamo…bose barahombye kuko ntacyo rukitumariye.”

Undi ati: “uru ruganda rwatangiye muri 2012, nibwo rwubatswe nuko tuhakora ikiyede. Ariko hashize imyaka mikeya, uruganda ruratahwa, tubona abayobozi baje kurutaha. Nuko turavuga tuti uko biri kose aha hantu hagiye kuduteza imbere, ahubwo tujye turasimbukirayo tuhabone n’akazi. Icyo gihe nari nshiga none dore  turangirije kwiga hashize nk’imyaka 7. Uruganda rwuzuye aruko rumeze nka baringa hano!”

Basaba ko urwo ruganda rwakongera gukora kuko rwari rubafatiye runini, cyane ko ari ibikorwa remezo begerezwa kugira ngo bibateze imbere.

Umwe ati: “mwadukorera ubuvugizi nuko rugakora tukahabona imirimo. Nta kindi cyifuzo dufite kuko iri ni iterambere ryari rije ritugana none ntabwo twaribonye nkuko twaryifuzaga.”

Undi ati: “nuko rwakora tukabona ruduhahira, ndetse n’abagemuramo bakabona ubuhahiro.” “ tukabonamo akazi, tukisanga mu ruganda rw’iwacu rudufitiye akamaro kandi rukatwinjiriza.”

MUKANDAYISENGA Antoinette; Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, avuga ko impamvu uruganda rwari rwahagaze ari uko zimwe mu mashini zari zarapfuye ariko habonetse izindi zizisimbura ndetse n’abazazikoresha bamaze guhugurwa kuburyo bitanga icyizere cy’uko uruganda rwongera gukora vuba.

Ati: “uruganda rusa naho rutakoraga kubwra ko habayeho ikibazo cy’imashini bibangombwa ko hatumizwa izindi. Izindi mashini zaraje ndetse ubu aho zari zimariye kuza habayeho kubanza guhugura abantu bagomba kuzikoresha, ibyop ngibyo byarakozwe.”

“Icyo nabwira abaturage ni uko ubwo butinde bwabayeho, imbogamizi zabayeho byatumye babona ko uruganda ubwarwo rutaje kubakemurira ikibazo cyatumye ruhaza, icyo ndatekereza kiri mu nzira zo gukemuka.”

Uretse abatuye hafi y’uru ruganda bari bishimiye ko begerejwe igikorwaremezo kigiye kubafasha kwikura mu bukene bakihuta mu terambere, nkuko abari baratangiye gukoramo babigaragaza.

Hari kandi hari abagaragaza ko kuba rutagikora imyaka irenze 10 biriguteza n’igihombo ku gihugu, kuko ari igikorwaremezo cyatanzweho ingengo y’imari yacyo.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Nyabihu.

 Oct 18, 2023 - 13:39