
Musanze- Shingiro: Bahangayikishijwe n'udutsiko tw'insoresore tugirira nabi abaturage
May 16, 2024 - 09:09
Abatuye mu bice bitandukanye byo mu murenge wa Shingiro baravuga ko bahangayikishijwe nudutsiko twinsoresore dutangira abaturage tukabambura abandi tukabakomeretsa bikomeye. Ubuyobozi bwa Polisi mu ntara yamajyaruguru buvuga ko zimwe muri izo nsoresore zatangiye gutabwa muri yombi, abandi baracyashakishwa.
kwamamaza
Abaturage bo mu murenge wa Shingiro bavuga ko bafite ikibaO cy'udutsiko tw'insoresore zitangira abaturage zikabambura ibuo bafite. Bavuga ko hari n'abakubitwa bagakomeretswa, nk'uko bamwe bahuye n'iki kibazo babigaraggarije Isango Star.
Umwe yagize ati:" ako gatsiko karazwi kuko kabikorera ruguru iriya muri Cyimbazi! Turi batandatu bagiye ku bitaro, bane twaraye dutashye nuko abandi babiri bararayo, bataha nk'ejo nimugoroba. Umudamu we ntari kubasha kuva mu rugo."
Undi ati:" bigera igihe cy'umugoroba, mu gicamunsi juko waba uri kugenda ukabona baturutse mu gitari [ ishyamba ry'ibiti] barakwambuye, bakagukubita nuko mugataha ...."
" cyane cyane mu bitari biri ku Cyisubyo! Abo bantu no ku manywa barabikora. Hari aho bita kuri Nyakayira, iyo uhageze, byanze bikunze uba uziko utarahambuka."
" ngo ni agakundi k'abana b'ibyihebe! Ngo ni abaana barenga 20! Kuva ahantu bita mu bacuzi kugera mu gitari cya Leta bita muri Nyagihima, ku ikusanyirizo, iyo birenze saa moya nta muturage ushobora kuhambuka ari umwe."
Aba baturage bashingiea kur'ibi bagasaba inzego zumutekano kubafasha guhashya utwo dutsiko tubabuza ituze.
Umwe ati:" twifuza ko mwadukorera ubuvugizi nuko abo bantu bagafatwa, kugira ngo umutekano w'abaturage we guhungabanywa. Ahubwo ibyo bakora byose babe bafite umutekano."
Undi ati:" turasaba inzego z'umutekano ko zakaza amarondo zifatanyije n'abaturage kuko ubu abaturage bonyine ntacyo bashobora kuko ba ruharwa bamaze kuba benshi."
Yifashishije ubutumwa bugufi ubwo yagarukaga kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi mu ntara yamajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yagize ati " abo basore hafashwe bane muribo, abandi batatu barimo gushakishwa ku bufatanye na Polisi nabaturage . Abacitse nabo barafatwa mu gihe cya vuba."
Nubwo bimeze bityo sriko, abaturage bavuga ko iki kibazo cy'udutsiko tw'insoresore tubagirira nabi gikomeje gufata indi ntera. Bifashishoje urugero rwa hafi, bavuga ko mu minsi ishize utwo dutsiko twinsoresore twateje umutekano muke mu kagari ka Gakingo ko mu murenge wa Shingiro wo mu karere ka Musanze. Bavuga ko bakubise abaturage bagakomeretsa abagera kuri barindwi.
Ibi byakozwe bikurikiranye n'abari biyise abasomeri, nabo bakoraga ibikorwa byurugomo. Aba nanone bari baje basimbuye abari biyise abataribani bo mu murenge wa Kinigi. Gusa aba bataribani batawe muri yombi ninzego zumutekano, nku'ko twabigarutseho mu nkuru zacu zatambutse.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Musanze
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


