MUSANZE-Rwaza: Barashima kubakirwa ikiraro cyoroheje ubuhahirane

Abatuye mu murenge wa Rwaza barishimira ko bubakiwe ikiraro kibahuza nibindi bice birimo nakarere ka Gakenke. Bavuga ko iyo imvura yagwaga bararaga aho bagiye bitewe no gutinya ko batwaga namazi. Ubuyobozi bwakarere ka Musanze bushimangira ko iki kiraro cyubatswe cyongeye ubuhahirane ndetse numutekano ku batuye muri ako gace.

kwamamaza

Iyo abatuye Rwaza basubije amaso inyuma bavuga uko bagorwaga no kwambuka bava cyangwa bifuza kujya mu bice bitandukanye birimo nakarere ka Gakenke.

Umwe ati:"habaga ibiti bine, rimwe imvura yagwa igatwara nka bibiri cyangwa byose ikabitwara. Ubwo kwari ukuguma mu rugo, hari ubwo imvura yagwaga nuko bakuru banjye bagiye nuko tukabahamagara tukababwira ngo murare iyo nta kibazo."

Undi ati:" abana bacu biga i Musezero, abandi I Rwaza, iyo imvura yagwaga ntabwo bambukaga, bararaga iyo bagiye nuko tugahangayika cyane."

Gusa ku bufatanye nikigo cyUbubiligi gishinzwe iterambere, Enabel, ku mugezi wa Mukungwa hubatswe ikiraro kiresha na metero 118 gihuza imirenge ya Rwaza na Gacaca, cyuzuye gitwaye arenga miriyoni 141 zamafaranga yu Rwanda.

 Mu byishimo byinshi, abatuye muri ibi bice bavuga ko byongeye ubuhahirane nimigenderanire.

Umwe ati:" cyongeye ubuhahirane, cyakemuye ibibazo by'abaturage byo kugwa muri Mukungwa."

Undi ati:" turashimira ko yaduhaye kwidegembya, ubu ahantu hose wajya, aho wava wagenda utekanye kandi ufite umutuzo."

UWANYIRIGIRA Clarise; umuyobozi wAkarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu, ashimangira ko iki kiraro cyongeye ubuhahirane n' umutekano w'abatuye muri ibi bice.

Ati:" ni igikorwa twishimira cyubatswe ku bufatanye na Enabel, kuko cyongeye ubuhahirane ndetse n'umutekano w'abaturage bacu, kuko iyo bambuka ku giti kimwe cyangwa bibiri baba bafite impungenge." 

Ku rundi ruhande, n'abaturage bo mu karere ka Gakenke bagaragaza ko iyubakwa ry'iki kiraro byabaruhuye kurara nzira ubwo imvura yabaga yaguye amazi akaharengera.

 Bose bashimira Leta nabafatabaybikorwa bayo kubyo bakomeje kugeza ku baturage hagendewe ku bikenewe cyane mu cyerekezo kitagira uwo gisiga inyuma igihugu gifite.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Musanze.

 Jun 18, 2024 - 18:04