Musanze: Impuzamatorero yo mu ntara y'Amajyaruguru  iravuga ko abasengera ku musozi bwa Ndabirambiwe bigize iby'igomeke!

Abatuye mu murenge wa muhoza muri aka karere baravuga ko bahangayikishijwe n’abantu benshi baza gusengera ku musozi wa Ndabirambiwe basa nabigometse kubyemezo by’ubuyobozi  bwababujije kuza kuhasengera kuko bazakubitwa n’inkuba muri ibi bihe by’imvura. Nimugihe n’ubuyobozi bw’impuzamatorero mu ntara y’amajyaruguru butemeranya n’ayamasengesho ngo kuko imana ntiyemera ibyigomeke.

kwamamaza

Kuva hasi mu kibaya cya Mpenge kugera ku musozi wiswe 'Ndabirambiwe' bisaba nibura hagati y’iminota 40- 60. Iyo uhageze usanga hahuriye abantu baturutse imihanda yose baje gusengera ibyivuzo, birimo kubona urushako, urubyaro, ubukire n’ibindi byifuzo bitandukaye bitangirwa kur’uyu musozozi.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yahageraga yahasanze umusore bigaragara ko akiri muto maze amuhanurira umunyamakuru utarabyara.

Yagize ati: “Imana ikongera ikambwira ngo uzajya no mu itangazamakuru. Imana ikonera ikambwira ngo irinze umwana wawe gutemagurwa. Imana ikongera ikambwira ngo igeze muri bariya bana yiswe Imana, ibahaye n’ubwenge, ikongera ikambwira ngo ibarengeye no ku ishuli….”

Abantu benshi bahurira muri uyu Musozi haba izuba rikakakaye ndetse n’ imvura y’amahindi ihangwa mu biti by’inganzamarumbo, ntanakimwe bugama.

Abahatuye hafi yaho bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo, kuko nko muri iki gihe cy’imvura inkuba zazahabakubitira.

Umwe ati: “nk’ubu imvura iragwa ntibajye kuyugama, rero inkuba ishobora kubakubitirayo…mbese n’ibindi bindi. Baraduhangayikishije ….nko mur’iki gihe cy’imvura, ejo haguye imvura nuko inkuba zirakubita maze bayigumamo.hari ahantu inkangu zatembye….”

Undi ati: “ nonese iyo imvura iri kugwa ari nyinshi inkuba igera kuwo irobanuye? Niba bari mu ishyamba nuko imirasire ikaba ariho urumva zitabakubita koko?!”

Mubihe bitandukanye ubuyobozi bwite bwa leta ntibwasibye kwiyama aba bantu, bukabasaba gusengera ahantu hemewe kandi hazwi.

Manzi Jean Pierre; umuyobozi w’umurenge wa Muhoza ntararambirwa kubabuza kujyayo.

Ati: “Ntabwo dushaka ko musubirayo! Uriya musozi wa hariya hakurya wa Cyabararika mwahinduye izina ryawo umuntu uzongera kurivuga ntabwo bizagenda neza. Kuvuga ngo ‘Ndabirambiwe, ntabwo nzi ibyo murambiwe’ariko ntimuzasubireyo.”

Ibi abanyamasengesho bo basa n’abatabyumva kandi bagakomera kuri ayo mahame. Icyakora Rev. Pastor MATABARO Mporana Jonas; ukuriye impuzamatorero mu ntara y’amajyaruguru, asaba abanyamasengesho kureka kwigomeka kuko Imana itemera ibyigomeke kandi ko aho basengera mu mashyamba byoroshe ko bahura n’ababayombya.

Ati: “hari igihe Imana yemera ko abantu bajya gusengera ku musozi ariko bakagenda bafite uburenganzira bw’ubuyobozi: ari ubuyobozi bwa Leta n’ubuyobozi bw’itorero. Inama zitayobowe n’umuyobozi w’itorero abantu bigira ibyigenge kandi Bibiliya ntiyemera ibyigenge.”

Mugihe abanyamasengesho bagikomeje kwigomeka kubyemezo bafatirwa n’ubuyobozi, ariko iyo hagize umuntu bikanga gusenga baba babihagaritse ubundi bagafunyamo bakiruka, bakajya hakurya ku wundi musozi.

Gusa ibisa n’amayobera ariko, hari nubwo uyu musozi batawicaraho ahubwo bakaba bawuzenguraka bahimbaza Imana, abandi bakagenda basenga kugeza bananiwe bakicara hasi, abandi bakaryama.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star–ku musozi wiswe Ndabirambiwe – Musanze.

 Oct 23, 2023 - 21:28