
Musanze: Hari abaturage bo mu murenge wa Muhoza bashinja ubuyobozi guteza akajagari mu myubakire
Sep 16, 2024 - 15:24
Hari abaturage bo mu kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, barashinja ubuyobozi gutiza umurindi imyubakire y’akajagari kuko ngo hari abari kwemererwa kubaka mu muhanda bagafungira abandi inzira.
kwamamaza
Abagera kuri 21 batuye mu mudugudu wa Susa akagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze, bavuga ko bubatse muri uyu mudugudu bakurikije igishushanyo mbonera ndetse hanakaswe n’imihanda, gusa ngo baje gutungurwa nuko nyuma hari umuturage witwa Tubanambazi ufite ubutaka muri aka gace waje guhabwa ibyangombwa n’akarere ka Musanze maze ngo we akubaka hagati muri uwo muhanda aho bari barabujijwe kwegereza ibikorwa byabo bakaba basa n'abafungiye hagati.
Umwe ati "agitangira umusingi twagiye kureba ubuyobozi bw'akarere bubishinzwe baraza barahagera basanga koko nubwo batanze ibyangombwa aho hantu bidahwitse kubera ko umuhanda waba ufunze".
Undi ati "yarubatse aragenda asa n'ufunze cyakora baramuhagarika ngo iyi nzu ye ntiyongere kugira ikindi gikorwa akora kuko yubatse mu muhanda, undi nawe baratubwira ngo nawe ntabwo ari bwongere kubaka nawe baramuhagarika none twatunguwe no kubona yongeye gusubukura ibikorwa bye".
Ni ikibazo aba baturage bavuga ko bagiye bakigeza mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi maze zikabizeza ko kigiye gukemuka ariko ngo bagategereza bagaheba.
Umwe ati "twabahamagaye inshuro irenze imwe, twanditse amabaruwa tugirango tubagaragarize ikibazo".
Tubanambazi Claver bivugwa ko ariwe wubatse muri uyu muhanda ugera ku muhanda munini, yavuze ko akarere kamwemereye kuhubaka atari impumyi.
Ati "kabimpaye kabanje kunsura, none se ubwo akarere ni impumyi?"
Icyakora aba baturage nabo ngo ntibamubonamo ikibazo ahubwo ikibazo bakibona mu buyobozi butanga ibyangombwa, bagasaba ko iki kibazo cyasuzumanwa ubushishozi kuko byazagira ingaruka zikomeye kuribo igihe bose baba bawubatsemo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana ku bufatanye n'inzego z'ibanze kugira ngo gihabwe umurongo nyawo.
Ati "ndahamagara muri Susa bambwire umuntu uri kuhubaka, mpamagare muri one stop center bambwire umuntu uri kuhubaka n'icyo babiziho".
Kuba iki kibazo cy’imyubakire hagati y'abaturage hari aberekwa n’igishushanyo mbonera kivuguruye ko aha hari kubakwa ari umuhanda n'abahaturiye bakagira ibikorwa byo kubaka bahagarikirwa nyamara hakaza abandi bagahabwa ibyangombwa byo kuwubakamo hagati ugafungwa, hari abaturage bavuga ko bisa no gushyamiranya abaturanyi.
Umuyobozi ushinzwe imyubakire bari bitabaje nawe yarahageze ahasanga ari mu muhanda ahagarika ibi bikorwa byo kubaka mu rwengo rw’inyungu rusange, ariko hakomeza kubakwa.
Inkuru ya Emmanuel BIZIMANA / Isango Star I MUSANZE.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


