Musanze: Barahiriye kudatatira igihango cy’ababakuye mu mutekano muke

Abatuye aka karere baravuga ko badashobora gutatira igihango bagiranye umuryango FPR-Inkotanyi wahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ukanatsinsura abacengezi bahoraga bababuza umutekano, bakaba baryama bagasinzira, ndetse bagakora ibikorwa bibateza imbere. Bahamya ko iyo mikorere yarushijeho guteza imbere n’umujyi wa Musanze.

kwamamaza

Umujyi wa Musanze ni umwe mu igaragara ko igenda itera imbere ugereranyije n’uko yari imeze mu myaka mu 30 ishize.

Umuturage umwe mu bahatuye yahamirije Isango Star, ko “ mu by’ukuri uteye imbere kandi mu buryo bwihuse. Bimwe mu biranga ko hateye imbere; hari amasoko ya kijyambere, amayetage meza cyane y’icyitegererezo, mbese akarere ka Musanze karasobanutse.”

Abatuye akarere ka Musanze babishingira bashingiye ku magorofa atatse umujyi wa Musanze ndetse anakomeza kuzamurwa umunsi ku wundi.

Bavuga ko ibi byagizwemo uruhare n’umutekano bahawe, nyuma yaho abacengezi bababuzaga gukora ibibateza imbere bakaza gutsindwa n’ingabo z’u Rwanda, byongera n’umubare w’abakerarugendo bahagenda baje gusura ingagi zo mu Birunga.

Muri iki gihe hakomeje ibikorwa byo kwamamaza abakandida- depite n’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, bavuga ko bafitanye igihango n’Umuryango FPR Inkotanyi nka moteri ya guverinoma mu myaka 30 ishize, yabagejeje ku iterambere n’imibereho myiza.

Umwe ati: “birumvikana ko iyo abacengezi babaga binjiye byabaga ari ibibazo, cyane nk’abegereye ruguru mu nkengero, muri Kinigi, ntabwo byabaga byoroshye. Ariko ubu turishimye…turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ingabo za gisilikari, barafunga mbega ntaho bamenera. Dufite umutekano, urabona ko ndi umugore mwiza…taliki ya 15 turiteguye twese abanyarwanda, ni ku gipfunzi, 100%.”

Undi ati: “mu gihe cy’abacengezi byari ibibazo ariko mugihe cy’umuryango wa cu wa RPF-Inkotanyi, ubu u Rwanda ni igihugu cyubahwa n’isi yose. Twateye imbere, ubu tumeze neza tubikesha ubuyobozi bwiza. Tuzazinduka dutore Perezida….”

Ubwo umuryango FPR-Inkotanyi, wamamazaga abakandida-depite, MPEMBYEMUNGU Winfride na mugenzi we bari bahagarariye 80 batanzwe ku rutonde rw’umuryango RPF-Inkotanyi, abanyamuryango basaga 30,000 bari muri stade y’ubworoherane mu karasisi, n’imbyino zitandukanye babagaragarije ko bishimira ibyo uyu muryango n’Umuyobozi mukuru wawo Paul Kagame babagejejeho; birimo umutekano, amashuri, amavuriro, imihanda, amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, kuboroza inka muri gahunda ya girinka munyarwanda n’ibindi….

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Musanze.

 Jul 2, 2024 - 08:38