Musanze: Abana bo mu cyaro basambanyijwe ntibazi aho bakura ubufasha!

Abana basambanyijwe bo mu bice by’icyaro bagaterwa inda baravuga ko batazi icyitwa Isange one Stop Center cyangwa se ahandi bakwiyambaza bagihohoterwa. Urwego rushinzwe ubujyanama mu by’amategeko MAJ rutangaza ko ibi bibahaye umukoro wo kugera kuri bose babwira uko bafashwa mugihe basambanyijwe.

kwamamaza

Mu bice bitandukanye by’igihugu hari aho usanga abana basambanyijwe barimo abatewe inda bataruzuza imyaka y’ubukure, bamwe bikabagiraho ingaruka z’ihungabana. Gusa barashima kuba barongeye kuba abana mu rugo, guhabwa akato n’ihezwa bikagaanyuka, bakongera kwigirirwa icyizere.

umwe yagize ati: “ihungabana mu mutwe ryaragabanutse, isimbi yaradufashije cyane!”

Nubwo bimeze bityo ariko, abana b’abakobwa bo mu murenge wa Kinigi  barimo n’abasambanyijwe bafite imyaka 15, barimo n’abatewe inda bataruzuza imyaka y’ubure, bavuga ko batazi aho bakwiyambaza mugihe bahohotewe harimo no kuba batazi n’ibigo birimo nka Isange One Stop Center.

Umwe muribo baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagizeati: “ nanjye ntabwo mpazi kuko iyo nza kuba mpazi mba narahagiye mbere ngihura n’ikibazo.”

Uretse kuba batazi kuvuga cyangwa barigeze bumva Isange one Stop Center, bavuga ko batazi nicyo bisobanuye.

Umwe ati: “ njyewe ntanubwo nzi icyo iryo jambo risobanuye.”

Aba bana basambyinyijwe bagaterwa inda barasaba ko bafashwa ibyo bigo bashyiriweho kubafasha kubona ubutabera bakabyegererezwa ndetse naho batabizi bakabisobanurirwa.

Umwe ati: “ ngira ngo babegereze hino kugira ngo igihe twahuye n’ikibazo tuzajye tubagana. Kuko nuwo tureba [umuyobozi] tuzi ko ari umuyobozi wa RIB, ujya yumva rimwe na rimwe bakanamutuka, cyangwa bakamubwira nabi.”

Undi ati: “ ahubwo …mwagira icyo mutuvugira nuko bakaza baladusura tukabamenya, tukamenya nabo bakorana nabo.”

MUNYAGASIZA Jonas; Umunyamabanga mpuzabikorwa w’umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu, ARDHO, uvuga ko nawo watewe impungenge nuko umubare w’abana basambanwa ukomeje kwiyongera.

Uvuga ko Leta y’u Rwanada na Sosoyete sivile bahagurukiye iki ikibazo.

Ati: “bifite ishingiro, impungenge zo zirahari ariko ubwo leta y’u Rwanda ifatanyije na sociyete civile barimo CLADHO twahagurutse, wabonye ko turi itsinda rigari ririmo Polisi, RIB, MAJ. Rero twarahagurutse kandi ni porogaramu y’imyaka 8 twihaye.”

“ ejo twarumiwe, hari umurenge twagezemo dusanga hari umugabo wateye inda abana 5 icyarimwe!”

MUHIRWA vicent; umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Musanze, avuga ko kuba hari abahohoterwa batazi abo bakura ubutabazi ari umukoro bibahaye.

Ati: “ubundi Isange nirwo rwego rw’ibanze leta yashyizeho kugira ngo n’aba bakobwa basambanyijwe, wenda na za nda bashobora gusama zibe zaburizwamo. Indwara bashobora kwandura zibe zavurwa zikire hakiri kare. Ariko nkuko mwabibonye n’aba hari abatazi Isange! Ibyo bihita biduha umukoro wo gukomeza kwigisha.”

Biragaragara ko hakiri icyuho mu gushakira ubutabera abana baterwa inda bataruzaza imyaka y’ubukure, ndetse hakaniyongeraho no kuba abahohoterwa batarasobanukirwa ibigo n’inzego bashiriweho kugira ngo  bibafashe kubona ubutabera n’ubutabazi bwihuse.

Ibi byerekana ko inzego bireba zongera ubukangurambaga kandi hose.

@ Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Musanze.

 Aug 31, 2023 - 15:40