Musanze: abakoresha umuhanda Musanze-Cyanika arashima ko bongerewe imodoka

Abaturage bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barashima ko batagikerererwa mu nzira, nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda yongeye imodoka rusange zitwara abagenzi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kubura imodoka.

kwamamaza

Mu rwego rwo kugaragaza ibyo igihugu cyagezeho mu mwaka ushinze w’2023, nk’ingamba z’iterambere muri uyu mwaka w’2024,Minisituri w’intebebe Dr. Edouard NGIRENE yagaragaje ko mu gukemura ibibazo byari byaragaragaye mu modoka zitwara abantu mu buryo bwara rusange, uhereye mu mujyi wa Kigali, no hirya no hino mu ntara ibisubizo byabonetse ndetse naho bitarakemuka bizakomeza gukemurwa.

Yagize ati: “Leta y’u Rwanda yafashije abikorera kugura bisi zigera kuri 200 zamaze kwishyurwa, 100 murizo zamaze kugera muri Kigali ndetse zatangiye operation, ubu zirimo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali, zikaba zaragabanyije umuzigo w’abagenzi bagiraga bategereza bisi umwanya munini. Ariko umubare nyawo wa bisi tuzagura uragera kuri 340, izo 200 nizo zamaze kwishyurwa, 100 zamaze kuza, izindi 100 zizaza mu kwezi kwa 2. Hanyuma hari izindi zigera kuri 140 zizaza mu minsi ya vuba.”

“iyo gahunda yo kongera imodoka zo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, dukuyemo n’umujyi wa Kigali, izakomeza no mu ntara.”

Ubu mu karere ka Musanze gaherereye mu majyaruguru y’igihugu, abakoresha umuhanda wa Musanze-Cyanika bahawe imodoka nshya ndetse barashima ko batagikerererwa ku mihanda.

Umwe yabwiye Isango Star, ko” byakemutse pe! imodoka twazishimye cyane rwose, kandi leta itwitayeho, iki kibazo cy’imodoka nicyo cyari kiduhangayikishije cyane. waba uri kumwe n’umwana yaba arwaye mugiye ku bitaro, hehe no kuzabona imodoka. Igihe ugiye gushakisha ngo bagushyirireho amafaranga, ugasanga imodoka yuzuye, Ukirirwa hano pe! Izi mpinduka zaje twazishimye, nkanjye hari igihe nigeze kuva ku Maya ndinda ngera hano n’amaguru, imodoka nayibuze.”

Undi ati: “imbogamizi ni ugukererwa, niba ufite gahunda yo kwihuta ukirirwa uhagaze aho bategera imodoka. Ariko ubu nta muturage ugikererwa. Wabaga ufite gahunda yo kwihuta, noneho kubera imodoka nkeya, n’abantu batonze imirongo miremire, ugasanga twabuze imodoka. Ariko ubu ntabwo bikiba, ikibazo cyari kirimo kiri kigabanuka.’

“turashimira kubera ko yakoze igikorwa cyiza cyane, cyane ko twumva ko leta y’ubumwe yita ku bibazo by’abaturage no kumva ibibazo byabo.”

RWAMUHIZI Innocent; umuyobozi wa gare ya Musanze, avuga ko atari muri uyu muhanda wa Musanze- cyanika bashize imodoka zo korohereza abagenzi, ahubwo ko hari n’izindi nzira zikomeje kongerwamo imodoka.

Asaba bagenzi gukangukira gukoresha amakarita y’urugendo.

Ati: “ariko tutibagiwe gukoresha cashless. Urabona Musanze ni umujyi wa kabiri, Umujyi wa kabiri rero ugomba gukangurira umuturarwanda wese ufite ikarita ya cashless ko agomba kugenda muri izimodoka adakoze ku mufuka. Twateganyije n’imodoka zishobora kuza mu gitondo cyangwa ejo zigomba gukora mu buryo bwa twegerane ziri kunganira n’ibindi byapa bisanzwe mu muhanda bitagira imodoka.”

Agaragaza uko inkingi y’ubukungu ihagaze mu buryo bwo gutwara abantu mu modoka rusage, Minisitiri Dr. Edouard NGIRENTE yanagaragaje ko imidoka zizakomeza no kongerwa mu mihanda yerekeza mu mijyi yunganira Kigali, aho mu muhanda Kigali -Musanze zatangiye kugeramo.

Iruhande rw’ibi kandi, n’umuhanda Musanze-Rubavu wamaze gushyurwamo imodoka nshya zunganira abagenzi.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star-Mu majyaruguru y’igihugu.

 Feb 8, 2024 - 14:19