MTN yahaye umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba urwunge rw'amashuri rwa Agateko

Kuri uyu wa Kane, sosiyete y’itumanaho ya MTN, yahaye urwunge rw’amashuri rwa Agateko ruherereye mu murenge wa Jali, akarere ka Gasabo, amashanyarazi akomoka ku mirasire n’insakazamashusho (Televiziyo), muri gahunda yiswe Yello care. Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko kuba nta muriro ryagiraga byagiraga ingaruka ku myigire y’abanyeshuri gusa ngo ubu ireme ry’uburezi batangaga rigiye kuzamuka.

kwamamaza

Uru rwunge rw’amashuri rwa Agateko, ruherereye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, ngo nta muriro w’amashanyarazi rwagiraga ibyagiraga ingaruka ku myigire y’abahiga n’imyigishirize nkuko bisobanurwa na Salongo Muyoboke, umuyobozi w’iri shuri.

Ati "nta muriro w'amashyanyarazi twari dufite bikaba byari ibibazo bikomeye cyane byabangamiraga imyigire n'imyigishirize, hari igihe dutegura nk'inama y'abarimu nyuma y'amasomo ugasanga inama irasubitswe ingingo zimwe ntituzizeho, ugasanga dukoresheje amatara ya telephone, Abarimu nyuma y'amasomo bakenera gutegura umunsi ukurikiyeho ugasanga baratashye kare kubera ubwire bubafashe, twaganiriye n'ababyeyi bafite abana bari mu myaka isoza bitegura ikizamini cya leta nyuma yuko biga baragaruka kugirango tubigishe tubategure ikizamini cya leta akenshi twahuraga n'ikibazo cy'ubwire tutararangiza gukora icyo gikorwa".   

Salongo akomeza avuga ko izi mbogamizi zigiye kuba amateka kuko sosiyete y’itumanaho ya MTN yabahaye umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ndetse n’insakazamashusho, ibyo yemeza ko bizagira ingaruka nziza ku ireme ry’uburezi batangaga kuri iki kigo.

Ati "nta muriro biragoye kwigisha abana ikoranabuhanga ariko izi televiziyo baduhaye bizajya byorohera mwarimu gucomekaho imashini umubare w'abana bari mushuri barebere kuri televiziyo kurusha uko yababwiraga mu magambo, uyu muriro waje uje gukemura ibibazo byose kuko kugeza ubungubu kuva ubwo batangiye gucana umunsi wa mbere baje abana batangiye gutaha batinze kubera hari urumuri, uyu muriro uzazamura gutsinda kw'abana twari dusanzwe dutsindisha ariko noneho ikigereranyo kiziyongera".     

Alain Numa, umuyobozi muri iyi sosiyete ya MTN ushinzwe ibikorwa bihuza iki kigo n’abaturage, avuga ko ibi ari ibikorwa basanzwe bakora buri mwaka binyuze mu byo bise Yello care, uyu mwaka bakaba barahisemo kugira uruhare mu burezi bunoze.

Ati "buri mwaka MTN yashyizeho ikintu kitwa MTN Yello care, ni byabikorwa byo gutanga ukegera abaturage kugirango ugire impinduka ukorayo, uyu mwaka insanganyamatsiko yari iyo kuzamura uburezi mu cyaro niyo mpamvu twavuze ngo duhere muri Gasabo aho dukorera dusanga koko hari ikibazo nk'ahangaha mu Agateko nta mashanyarazi bagiraga tubaha imirasire ku bufatanye na Bbox ubu ishuri ryose riracanye". 

Usibye umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, iri shuri ryanahawe televiziyo 6 zizajya zifashishwa mu kwigisha amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, bikazajya bifasha abanyeshuri kwiga neza ibyo bareba ku mashusho.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 14, 2024 - 08:28