
MTN Rwanda na Infinix bamuritse SMART 20 izajya igurwa no mu byiciro
May 13, 2026 - 09:21
MTN Rwanda ku bufatanye na Infinix bamuritse telefone nshya ya SMART 20, igamije korohereza Abanyarwanda gutunga smartphone igezweho binyuze mu buryo bwo kuyigura buhendutse kandi bworohereza hagendewe ku bushobozi bw'umuntu.
kwamamaza
Iyi telefone yatangiye kugurishwa mu maduka yose ya MTN Shops na Y’ello Shops hirya no hino mu gihugu, ndetse izajya iboneka no muri gahunda ya “Tunga Taci na Y’ello” ifasha abakiliya kuyifata bishyuye amafaranga make mbere, andi bakazagenda bayishyura buhoro buhoro.
SMART 20 ije ifite batiri ya 5200mAh imara igihe kirekire, écran ya 6.78-inch ifite 120Hz itanga amashusho asukuye kandi yihuta, ndetse ikaba ikoresha processeur ya MediaTek Helio G81 ifasha gukora ibintu byinshi icyarimwe.
Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, MTN Rwanda yavuze ko abazayigura kandi bazajya bahabwa internet ya 15GB, iminota 300 yo guhamagara n’ubutumwa bugufi 300 buri kwezi mu gihe cy’amezi atatu.

Rinavuga ko iyi telefone ikozwe ku buryo yahangana n’imikoreshereze ya buri munsi, kuko idapfa kwangizwa n’amazi ndetse ishobora no kwihanganira kugwa hasi ku burebure bwa metero 1.5. Ifite kandi uburyo bwitwa 'Voiceprint Noise Reduction' bufasha guhamagara ijwi ryumvikana neza no mu rusaku, ndetse na 'UltraLink' ituma abantu bashobora kuvugana batifashishije internet cyangwa réseau mu ntera ya kilometero imwe.
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’abakiliya n’ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Somdev Sen, yavuze ko ubu bufatanye bugamije gutuma abantu benshi barushaho kubona smartphone zizewe binyuze mu buryo bworoshye kandi bujyanye n’ubushobozi bwabo.
Yavuze ko gushyira SMART 20 mu maduka yose ya MTN no kuyitangira mu buryo bwo kwishyura buhoro buhoro ari igisubizo ku bakiliya bifuza gukomeza kugendana n’isi y’ikoranabuhanga.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Infinix, Gilbert Bizimana, yavuze ko SMART 20 ari telefone ihendutse ariko ifite ubushobozi bujyanye n’igihe, cyane cyane ku bantu bakeneye telefone ikomeye, idapfa kwangirika kandi ifasha itumanaho risobanutse.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


