Minisitiri Nsengiyumva yasabye ko za pariki n'ibyanya bikomye muri Africa bitaba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu bya Afurika kudashyira mu kaga amahoro n’iterambere ryabyo, byemera ko za pariki n’ahantu hakomye hakoreshwa n’amatsinda y’iterabwoba. Yagaragaje ko amahoro n’iterambere bigerwaho habayeho kubungabunga ibidikikije. Ibi yabigarutseho ku wa 29 Ukwakira (10), ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu musangiro wateguwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku kubungabunga ibidukikije (ICCF).

kwamamaza

Uyu musangiro wahuje abayobozi barenga 200 barimo abadepite, abaminisitiri, abashoramari, impirimbanyi mu kurengera ibidukikije ndetse n’abayobozi b’imiryango itari iya Leta. Uyu musangiro wari ugamije kurebera hamwe uko isi yatera imbere itabangamiye urusobe rw’ibinyabuzima.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko amahoro n’iterambere bidashoboka hatabayeho kubungabunga ibidukikije, ari nabyo u Rwanda rwashyize imbere kuva mu myaka 30 ishize.

Yagize ati:“Amahoro n’iterambere ntibishobora kuramba tudakomeje kurengera ibidukikije, ari byo abaturage bacu bashingiraho ubuzima bwabo. Ni yo mpamvu u Rwanda rumaze imyaka igera kuri mirongo itatu rushyira ku isonga kubungabunga ibidukikije nk’ingamba z’iterambere twihaye.”

Yihukije ko gahunda yo Kwita Izina yatangijwe mu myaka 20 ishize yatumye umubare w’ingagi wiyongera ukagera hejuru ya 1.000, mugihe zafatwaga nk'izishobora kuzimira kuko izo mu misozi miremire zari zugarijwe. Ubu zikubye inshuro zigera kuri enye.

Yavuze kandi ko ubufatanye bwa Leta n’abikorera muri Pariki y’Akagera bwagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w'inyamaswa, aho umubare wazo wavuye munsi ya 5.000 ukagera hafi kuri 12.000.

Mu 2015, u Rwanda rwongeye kuzana intare n’inkura z’umukara n’izera bifashishije indege, Minisitiri Nsengiyumva ashimira Umuryango wa Howard G. Buffet Foundation ku bufatanye bwayo muri iki gikorwa.

Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko  kubungabunga za Pariki bitagerwaho bitagizwemo uruhare n'abazituriye. Yanasabye ko Pariki za Afurika zitaba indiri y’ibikorwa by’iterabwoba n’amatsinda y’abagizi ba nabi.

Yagize ati: "Ntabwo twakwemera ko Pariki zo muri Afurika zikoreshwa n’amatsinda y’ibikorwa by’iterabwoba, amahuriro y’abagizi ba nabi mu guteza umutekano muke.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimiwe ku muhate we mu gukemura ibibazo by’amakimbirane mu Karere hagati yarwo na RDC. U Rwanda rwemeza ko amasezerano y’amahoro, ay’imikoranire y’impande zombi azanatuma n’urusobe rw’ibinyabuzima rubungabungwa.

Dr. Nsengiyumva yashimye abafatanyabikorwa mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse yemeza ko u Rwanda na rwo ruzakomeza gushyiramo imbaraga na cyane ko muri Pariki y’Akagera hatangijwe ishuri ryitezweho gutanga ubumenyi rya African Conservation Academy.

Guhera mu 2006, ubwo hatangiraga igikorwa cy'umusangiro, cyagiye gihuza ibyamamare n’abayobozi bakomeye barimo Umwami Charles III, Jeff Bezos washinze Bezos Earth Fund, Umwamikazi Noor wa Jordan, Igikomangoma Albert II wa Monaco ndetse n’abahoze ari ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, George H. W. Bush na Bill Clinton, banabaye abaterankunga bakuru ba ICCF.

@igihe 

 Oct 29, 2025 - 13:56