
MINALOC yasabwe ibisobanuro ku mitangire mibi ya serivisi ikomeje kuranga abayobozi
Feb 7, 2024 - 09:04
Mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, Abadepite barasaba Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu gusobanura igituma mu nzego z'ibanze hakomeje kugaruka uruhuri rw'ibibazo bibangamiye imitangire ya serivise zigenewe abaturage.
kwamamaza
Mu cyumba cy'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w’Abadepite, aho bari bateraniye mu nteko rusange, bagezwaho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi itanoze ya bamwe mu bakozi b’inzego z’ibanze bigaragara muri raporo y’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB y’umwaka wa 2021-2022.
Baribaza aho igihugu cyaba kigana mu gihe aba aribo bari hafi cyane ya rubanda babereye intumwa baba bakomeje kubasiragiza.

Umwe ati "yaba ari Gitifu cyangwa Sedo usanga bose bagiye, ugasanga nta mukozi uri kukagari n'umuturage uhari akaba nta n'amakuru afite y'aho bagannye, nagiragango mbaze niba mufite uko mukurikirana abo bayobozi bo mu nzego z'ibanze imikorere yabo niba baba bagiye mukazi cyangwa atari ibindi baba bagiyemo byabo".
Imbere y'iyi nteko rusange, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, yavuze ko ibibazo bikiri byinshi mu nzego ashinzwe, gusa ngo iyi Minisiteri ikomeje kugerageza.

Ati "tuzakomeza guteza imbere imitangire ya serivise kuko ariyo ntego binyuze muri gahunda ya byikorere mu kongerera ubumenyi n'ubushobozi abakozi b'inzego zegereye abaturage ndetse n'abaturage mubyo bakora kugirango ufite icyo akora wese agikore kinyamwuga, tuzakomeza kumenyekanisha inyandiko zikubiyemo serivise zitangwa n'inzego z'ubuyobozi dukomeza no kubaka umuco wo kutihanganira abatanga serivise mbi ku baturage".
Zimwe muri serivise z'ingenzi urwego rw'imiyoborere mu Rwanda RGB, yagaragaje ko abaturage binubira zirimo iz'ubutaka, izitangwa n'abakozi bashinzwe ubuhinzi, abashinzwe ubworozi, kubura abayobozi mu nzego z'umudugudu mu tugari no ku murenge mu gihe babakeneye n'izindi nyamara baragiriyeho gukemura ibibazo bya rubanda.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


