
MINAGRI iri gushaka igisubizo cy'ikibazo cy’imiti y’amatungo ihenze
Apr 2, 2026 - 10:18
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Télesphore, yatangaje ko Leta iri kuganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo imiti y’amatungo itangwe mu buryo bujya gusa n’iy’abantu, hagamijwe kugabanya ibiciro bihanitse bishyirwaho n’abikorera no kurengera aborozi.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ndabamenye Télesphore, ubwo yasobanuriraga Sena y’u Rwanda ingamba zihari zo gukuraho imbogamizi ziri mu bworozi, zirimo n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’imiti y’amatungo.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo , Leta y’u Rwanda yatangiye gutekereza uburyo bushya bwo kuyitanga no kuyigenzura, ishobora no kujya itangwa nk’uko bikorwa ku miti y’abantu mu mavuriro.
Hagaragajwe kandi ko nta mabwiriza agena ibiciro bihari, bigatuma bamwe mu bacuruzi bayigurisha uko bishakiye. Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, yavuze ko icyo cyuho gituma aborozi bahenda, asaba ibisobanuro ku mpamvu nta mabwiriza nk’ay’imiti y’abantu ashyirwaho.
Icyakora Minisitiri Dr. Ndabamenye yemeye ko ari ikibazo gihari, ariko asobanura ko hari ibiganiro biteganywa na Minisiteri ayoboye hamwe na Minisiteri y’Ubuzima, bigamije kureba uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti (RMS) cyajya kigira uruhare mu gutumiza no gukwirakwiza imiti y’amatungo.
Yagize ati:"Turi gutegura ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo imiti y’amatungo Ikigo gishinzwe Kugura no Gukwirakwiza Imiti n’Ibikoresho byo kwa Muganga (RMS) cyazajya kiyitumiza mu buryo bwihariye noneho igashyikirizwa ahacururizwa imiti y’amatungo hakoreshwa n’abikorera hirya no hino mu gihugu.”
Minisitiri Dr Ndabamenye yanavuze ko ibyo bizafasha mu kugabanya igiciro cy’iyo miti y'amatungo kandi Leta ibashe kubigenzura mu buryo bworoshye.
Yavuze ko hari n’ubukangurambaga mu bacuruza iyo miti buzakorwa mu mwaka utaha w’ingengo y’imari ndetse hanakorwe urutonde rwayo kugira ngo ababikoramo babanze babyumve.
Yanongeyeho ko ibyo bizajyana ko kuba Leta ifite n’indi gahunda yo gutangira gukora inkingo z’amatungo imbere mu gihugu, by’umwihariko iz’indwara zifata uburenge, mu rwego rwo kugabanya igihombo no kwigira ku rwego rw’ubuvuzi bw’amatungo.
Yagize ati: “Turifuza ko kandi mu gihe kitarambiranye tuzazana ikoranabuhanga ryo gukora inkingo z’indwara ziterwa n’uburenge kuko ni imwe mu ndwara zitera igihombo kandi kuyikingira no gukurikirana ingaruka zayo bikarushaho guhenda Leta. Dushaka ko twazakorana n’ibigo mpuzamahanga ngo turebe uko twajya tuzikorera hano.”
Gusa, bamwe mu basenateri bagaragaje impungenge kuri iyo gahunda. Senateri Uwera Pélagie yagaragaje ko kongerera RMS inshingano nshya bishobora kuyiremerera, kuko isanzwe ifite n’izo kwita ku miti y’abantu kandi naho igihura n’ibibazo birimo gutinda kw’imiti.
Yagize ati:" Ubu niba igiye no kongeraho inshingano z’amatungo ishaka imiti yayo bishobora kudindiza bwa buvuzi bw’amatungo ahubwo kuko indwara ziriho kandi aborozi bakeneye kuvurirwa amatungo.”
Senateri Uwera yanagaragaje ko ixi ngamba zisaba kubanza guhindura amategeko kuko ayagenga imiti y’abantu atari yo yakoreshwa ku matungo ndetse no guhindura indi mikorere.
Ku rundi ruhande, Senateri Uwizeyimana Evode we yavuze ko amategeko adakwiye kuba imbogamizi, ahubwo hakwibandwa ku kongerera ubushobozi RMS no gushyiraho abakozi bafite ubumenyi mu by’imiti y’amatungo.
Yanabajije igikomeje gukorwa mu gihe ibiganiro bitaratangira, nyamara ikibazo cy’ibiciro by'imiti y'amatungo bikomeje kwiyongera.
Minisitiri Dr Ndabamenye yavuze ko ibiganiro biteganyijwe bitazarenga amezi atandatu, bikazatanga umurongo w’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ndetse n’ingengo y’imari izakenerwa.
Izi ngamba zose zitezweho koroshya ubuvuzi bw’amatungo, kugabanya ibiciro no guteza imbere ubworozi muri rusange, nk' urwego rufatiye runini ku bukungu bw’abaturage benshi mu Rwanda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


