
Leta ya Kinshasa yabujije itangazamakuru ryaho gutangaza amakuru y'ibikorwa bya Kabila
Jun 5, 2025 - 09:55
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yabujije ibitangazamakuru byose bikorera imbere mu gihugu gutangaza amakuru yerekeranye na Joseph Kabila wahoze ari Perezida, ndetse no gukoresha ibiganiro abo mu ishyaka rye, PPRD. Iki cyemezo cyatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Itangazamakuru (CSAC), rukaba ruje mu gihe Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje kwikoma no kwikanga Kabila.
kwamamaza
Kabila aherutse gusubira muri DRC mu kwezi gushize, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze hanze y’igihugu Sri mu buhungiro ku bushake bwe. Yakunze kunenga bikomeye ubutegetsi bwa Tshisekedi, abwita “ubutegetsi bw’igitugu”, ndetse kuva agarutse atangira ibikorwa byo kwegera abaturage, sosiyete sivile, n’abahagarariye amadini, cyane cyane mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru ugenzurwa n’umutwe wa M23.
Ni muri urwo rwego Sena ya DRC iherutse gutora umwanzuro wo kumwambura ubudahangarwa, aho ashinjwa ibyaha by’ubugambanyi no kugirana umubano n’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo. Nubwo nta birego birashyikirizwa urukiko, abategetsi bakomeje kugaragaza ko akwiye kuburanishwa. Kabila yamaze igihe ahakana ibyo birego, ariko kugeza ubu nta kintu aratangaza ku cyemezo gishya cya CSAC.
Christian Bosembe, Perezida wa CSAC, yavuze ko ibitangazamakuru bizarenza ku mabwiriza mashya bizafatirwa ibihano bikomeye, birimo no guhagarikwa. Nyamara, umuvugizi wa M23 yatangaje ko ibitangazamakuru bikorera mu duce uyu mutwe ugenzura bitazubahiriza ayo mabwiriza ya Leta ya Kinshasa.
Yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, Ferdinand Kambere, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’ishyaka PPRD, yavuze ko icyemezo cya CSAC “gihutiyeho kandi kidakurikije ku mategeko”.
Icyemezo cya CSAC cyateje impaka ndende, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abasesenguzi ba politiki bavuga ko ari uburyo bwo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru no guhisha amakuru arebana n’ibibera mu gihugu. Jean-Claude Katende, Perezida w’ishyirahamwe ry’Afurika riharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko Leta ya DRC iri “gukoresha nabi ububasha ifite ku itangazamakuru.”
Ambroise Mamba, umusesenguzi wa politiki, yanditse kuri X ko 'kwima abantu amakuru kuri Kabila bishobora gutuma barushaho gushaka kumenya ibyo akora n’impamvu Leta imutinya.”
Icyakora ishyaka rya Kabila ryo rikomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza ibikorwa byaryo, birimo gusura abaturage, inzego z’amadini na sosiyete sivile, by’umwihariko mu burasirazuba bwa DRC.
@bbc
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


