Kayonza: ADEPR yoroje inka umuryango warokotse Jenoside Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itorero ADEPR Paruwasi Nyamugari mu karere ka Kayonza ryibutse Abakirisitu bazize Jenoside ariko rinaremera umuryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi riworoza Inka.

kwamamaza

Umuryango wa Munganyinka Annonciata na Kimonyo Jean Bosco, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuryango waremewe n'itorero ADEPR Paruwasi Nyamugari yo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza aho wahawe inka.

Bavuga ko Inka bahawe izabafasha kwiteza imbere babona ifumbire yo kwifashisha mu buhinzi bwabo dore ko barumbyaga bitewe n'uko nta tungo bari bafite ribaha ifumbire. Ngo si icyo gusa kandi izatuma babona amata banywa ndetse n'abana babo.

Munganyinka Annonciata ati "byankoze ku mutima kandi byanshimishije cyane kuko bantekerejeho ikintu gikomeye, numvise ari igikorwa kiva ku Mana kandi no ku mutima w'abantu bafite umutima w'abanyarwanda bafite urukundo".    

Kimonyo Jean Bosco nawe ati "ntabwo twezaga mu mirima yacu yabaga nta musaruro ubonekamo kubera ko nta fumbire twabaga dufite, ubu tugiye kuyorora neza dushake uburyo izaduhamo umusaruro tukabona n'ifumbire".   

Umushumba w'itorero ADEPR Paruwasi Nyamugari Jean de Dieu Musabyeyezu, avuga ko baremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baboroza Inka, mu rwego rwo kubafata mu mugongo ariko banabafasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Ati "mu gukomeza umuntu ntabwo umukomeresha amagambo gusa ahubwo uba ugomba kubigaragarisha igikorwa, ni muri urwo rwego tuba twakoze igikorwa cyo kugirango tubaremere tubaha inka nkuko intego y'igihugu cyacu mu rwego rwo kwibuka ivuga ko tugomba kwibuka twiyubaka, ntabwo twiyubaka mu magambo gusa ahubwo twiyubaka mu bikorwa kandi twiyubaka twubaka na bagenzi bacu".   

Umukozi w'umurenge wa Gahini ushinzwe imibereho myiza Mukamasabo Donatha, avuga ko amadini n'amatorero ari umufatanyabikorwa wa Leta, bityo ngo kuba itorero ADEPR rifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baboroza Inka, ngo ni ikimenyetso cy'urukundo, runatuma imibereho y'uwarokotse irushaho kuba myiza.

Ati "nk'itorero ni abafatanyabikorwa, ku bijyanye no kuremera uyu muryango ni byiza cyane kuko ni igikorwa gifasha umuturage kwiteza imbere, uyu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi uri mu rugendo rwo kwiteza imbere, kuba baremewe bakaba bahawe inka, ni ikimenyetso gikomeye cyane kandi ni igihango abanyarwanda bakunda kugirana".      

Umuryango wa Munganyinka Annonciata na Kimonyo Jean Bosco w'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu murenge wa Gahini, ufite abana batandu. Usibye kuba Inka borojwe n'itorero ADEPR Paruwasi Nyamugari mu karere ka Kayonza izabafasha kwiteza imbere, bihaye umuhigo wo kuzanoroza abandi.

Inkuru ya Djamali Habarurema Kayonza

 May 10, 2024 - 17:25