Kudasobanukirwa ibyo gutera inka intanga kw’aborozi, inzitizi ku kongera umukamo.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) buravuga ko gahunda yo guteza intanga inka hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku bworozi bw’inka yahuye n’inzitizi zitandukanye, ariko zigenda zishakirwa umuti. Nimugihe hari aborozi batarasobanukirwa n’ibyiza byo guteza inka intanga aho kuzijyana ku kimasa.

kwamamaza

Hashize igihe mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kuvugurura icyororo cy’inka hakoreshejwe intanga, aho gukoresha uburyo gakondo bwo kubanguriza hifashishijwe ikimasa.

Ni uburyo bwifashishwa kugira ngo haboneke izitanga umukamo utubutse,

Mu kiganiro kuri  telefoni, Dr. Christine Kanyandekwe; Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuvugurura icyororo cy’amatungo mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yabwiye Isango Star ko iyi gahunda abanyarwanda bagenda bayitabira, icyakora ko hagiye habaho inzitizi.

 Ati:“Hari kuba umworozi yasaba serivise akaba yatererwa intanga ntifate cyangwa se akaba yashaka umuterera intanga ntamubone. Kuba umworozi atabasha igihe yatangiriye kurindira noneho veterineur (umuganga w’amatungo) akaba yatera intanga atinze noneho inka ntifate. Hari ukuba yamuhamagarira igihe noneho nawe ntamugerereho igihe, mbese ni ibibazo bitandukanye.”

 Hashize imyaka hatangije ubu buryo bwo gutera inka intanga ariko kugeza ubu aborozi bamwe barayumvishe ndetse bayakira neza mugihe abandi batarabyumva.

Urugero nko mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, umwe yagize ati: “ Bitanga umusaruro ariko hari ikibazo gikunda kuboneka igihe inka yamaze kuvuka noneho ukabona ntifite imbaraga n’iyavutse batayiteye urushinge rw’intanga. Noneho igira ikibazo igihe imaze kuvuka ikarwara, igapfa.”

 Ku ruhande rw’abumva neza itandukaniro riri hagati yo kubanguriza ku kimasa no guteza intanga, ntibemeranya nawe. Bo bavuga ko bamaze kubona ibyiza by’iyi gahunda.

Umwe ati: “ Biterwa nuko inka wayitayeho! Nonese utayikurikiranye…ku kimasa hari indwara zanduzanya.”

 Undi ati: “ itanga umukamo pe ni nziza kuburyo mbona buri mu turage wese ufite itungo abishyize mu ngiro akabikora byatanga umusaruro uruta uwo kujyana ku mfizi.”

 Bijyanye n’intego yo guteza inka intanga, Dr. Christine Kanyandekwe, ubishinzwe muri RAB, avuga ko harigushakwa ibisubizo bituma irushaho gutanga umusaruro.

 Ati: “Inka zivuka ku ntanga ni nziza cyane. Leta turimo gushaka uko twakongera umubare w’inka zigomba guterwa intanga, kandi ibikorwa ni byinshi. Ubu turimo kugerageza kuzana amoko atandukanye y’imfizi zo kuvanaho intanga no guhugura abatekinisiye benshi bashoboka kugira ngo serivise zigere neza ku borozi.”

Imibare itangwa na RAB igaragaza ko inka ziterwa intanga zigenda ziyongera. Ibi  bigaragarira mu kuba nko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize w’2021/2022, inka ibihumbi 111 zatewe intanga, zivuye ku nka ibihumbi 105 zarizatewe intanga mu mwaka wawubanjirije w’ 2020/2021.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/n8RVF7q9WYA" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Gabriel  Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 21, 2022 - 12:49