Kubura amahoro mu rugo byaba ari bimwe mu bituma bamwe mu bana b'iki gihe bishora mu busambanyi no mu biyobyabwenge ?

Iyo umwana ahora abona ababyeyi be mu ntonganya zidashira, barwana, kubahukana cyangwa kubwirana amagambo mabi, bimugiraho ingaruka zikomeye mu mitekerereze no mu marangamutima ye. Urugo yagombaga kubona nk'ahantu h'umutekano n'amahoro, ruhinduka ahantu h'ubwoba, agahinda n'ihungabana.

kwamamaza

Kubera ibyo bikomere byo mu mutima, bamwe mu bana bajya gushakira ihumure hanze y'urugo. Hari abisanga mu matsinda atari meza, abandi bakisanga mu biyobyabwenge cyangwa mu busambanyi, bashaka ikintu cyabibagiza ububabare bafite.

Niyo mpamvu ababyeyi bakwiye kwitondera cyane uburyo bakemuramo ibibazo byabo. Niba mufitanye ibyo mutumvikanaho n'uwo mwashakanye, mugerageze kubiganirira ahantu hatazabangamira abana banyu. Ntibikwiye ko abana banyu baba abahamya b'intonganya zanyu cyangwa ngo bahore bumva amagambo ababaza aturuka muri mwebwe.

Amahoro yo mu rugo ni impano ikomeye umubyeyi ashobora guha umwana we. Kurinda umutima w'umwana ni ugutegura ejo heza .

By Diane Batsinda

 Jun 8, 2026 - 19:35