RRA yatangije gahunda yo gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro

Mu rwego rwo kwegera abasora no kunoza imitangire ya serivisi zirebana n’imisoro, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyatangije gahunda yo gukemura ibibazo bijyanye n’imisoro n’amahoro bikorewe ku mashami atandukanye y’iki kigo aho abayobozi bakuru na ba komiseri baha umwanya abasora bakagaragaza ibibazo byabo. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko iyi ari gahunda itanga umusaruro.

kwamamaza

Ni igikorwa cyatangiriye mu ishami ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu karere ka Gasabo, aho Komiseri mukuru w’iki kigo Bizimana Ruganintwali Pascal yakiraga abasora bafite ibibazo bitandukanye bijyane n’imisoro, akabiha umurongo kugirango bikemurwe byihuse.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa y’abasora n’itumanaho muri Rwanda Revenue Authority, Mukarugwiza Judith yavuze impamvu y’iki gikorwa.

Ati "uyu munsi wagiyeho ari ukuvugango ibibazo byananiranye gukemuka mu nzego zisanzwe zibikemura, ubuyobozi bw'igihugu guhera ku mudugudu buba bufite ubuyobozi bugomba gukemura ibibazo by'abaturage, n'ikigo cy'imisoro n'amahoro gifite inzego guhera mu turere zigenda zikemura ibibazo by'abaturage no mu mirenge bagenda begera ibiro byacu bakabafasha gukemura ibibazo".

"Ariko hari ikibazo kidashobora gukemuka ku rwego rwo hasi ako kanya, iyo bibaye ngombwa ko bizamuka ku nzego zo hejuru izindi nzego zigerageza gukemura icyo kibazo byagaragara hari aho bitakemutse ku gihe iyo bibaye ngombwa ko inzego zisumbuye zikemura icyo kibazo birakorwa". 

Abasora babashije guhura na Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue bavuze ibibazo bari bafite ndetse bavuga ko bishimiye uko byakemuwe.

Umwe ati "ikibazo cyanjye nakizanye hano kuri RRA banyimurira ibijyanye n'umusoro w'ukwezi ariko umusoro ku nyungu ntibawunkemurira kandi ntabwo ngikora, none byaguma kubara gute kandi ntagikora ejo byangiraho ingaruka, nifuza ko komiseri yampagarikira ibi bintu".   

Mukarugwiza Judith, akomeza avuga ko iki gikorwa kizakomeza gukorwa kenshi gashoboka hakomeza kunozwa imitangire ya serivisi z’imisoro.

Ati "ibi byatangiye guhera umwaka ushize kandi ni igikorwa kizakomeza kikaba ngarukamwaka kugirango na bya bibazo bitakemutse ku gihe ubuyobozi bw'ikigo cy'imisoro n'amahoro guhera kuri komiseri mukuru bafate umwanya wo kwegera abasora bumve ibyo bibazo ibishobora kuba byakemuka byafatwaho icyemezo n'abayobozi bakuru bibashe gukorwa ariko ibibazo by'abaturage bikemuke burundu".

"Ubuyobozi bw'ikigo bumaze kubona ko iki gikorwa kitabiriwe kandi cyakemuye ibibazo koko bashyizeho n'uburyo bwo kugirango kizakomeze kinakorwe kenshi abayobozi bakamanuka bakegera abaturage bakakira ibibazo byabo bakabishakira ibisubizo".

Komiseri mukuru w’ikigo cy’imisoro n’amahoro, yakiriye ibibazo by’abasora mu karere ka Gasabo, naho abandi ba komiseri ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri iki kigo bakoreye iki gikorwa mu tundi turere.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bitewe n’umusaruro iyi gahunda itanga bateganya ko izajya ikorwa nibura buri kwezi mu mujyi wa Kigali kuko ariho hari ibibazo byinshi bijyanye n’imisoro, naho mu ntara bakayikora rimwe mu mezi atatu.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 22, 2024 - 08:13