Dr. Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azabafasha kubona isoko ry'umusaruro wabo

Mu bikorwa byo kwamamaza abakandida b'Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) byabereye mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Kigina, santere ya Nyakarambi , Dr. Frank Habineza yijeje abaturage ko nibamutora azabagezaho ibikorwa biteza imbere ubuhinzi n'ibyo bejeje bikabonerwa isoko.

kwamamaza

Ubwo abakandida b'ishyaka Democratic Green Party of Rwanda biyamamarizaga mu karere ka Kirehe, umukandida Perezida Dr. Frank Habineza yasabye abaturage ko nibamutora azakemura ibibazo by'amazi kuko abaturage bazajya babona amazi ahagije yongeraho ko bazafashwa kubona isoko ry'umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi.

Ati "mu migambi tubafitiye nuko buri munyarwanda uwo ariwe wese yagira uburenganzira ku mazi meza cyane kubanya Kirehe, leta ikaba ifite inshingano ko buri munyarwanda agomba kubona amazi meza yo kunywa nibura akabona amajerekani 5 ku munsi, ayo leta ikavuga iti turayatanze nta kwishyura nushaka arenze nta kibazo icyo gihe wakishyura, niba ari ibitoki mufite mukabona ibintu byatunganywa mu rutoki ata ri urwarwa gusa, niba ari mu bigori cyangwa mumyumbati tukumva yuko buri muntu wese ushaka gukora yabona isoko".   

Abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Green Party bavuga ko nibakemura ikibazo cy'amazi yo kuhira n'amazi yo kunywa kibakomereye bazabasha gutera imbere no mu bindi.

Umwe ati "byadushimisha kuko wahereye kuva mu gitondo utonze ku mazi ukageza saa sita utonze ku mazi wasize abana ntabwo bariye, biratubangamiye kuko ntabwo wabaho udafite amazi, bishoboka badukemurira ikibazo cy'amazi". 

Undi nawe ati "udafite amazi ntiwabona ibyo kurya, ntiwakaraba nta mazi, icyo nacyo ni ikibazo". 

Green Party ni ishyaka rifite inkingi ebyiri zirimo demokarasi no kurengera ibidukikije, rikaba ririmo kwamamaza umukandida mu matora ya Perezida, hamwe n'abakandida 50 ku mwanya w'Abadepite, mu matora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, na 14 Nyakanga 2024.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kirehe

 Jun 26, 2024 - 08:06