
Kirehe: Ishuri ry’imyuga rya St Anastase rya Musenyeri ryambuye abaturage amafaranga
Sep 18, 2024 - 14:49
Hari abaturage bo mu murenge wa Gahara batewe impungenge n’uko ikigo cy’amashuri St Anastase TVET cyafunzwe kandi cyari kibafitiye amafaranga y’imirimo itandukanye bagikoreye. Basaba ubuyobozi kubafasha bakishyurwa kuko gufungwa kwacyo bubizi. Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bwemera ko buzi iki kibazo ndetse cyafunzwe bitewe n’amadeni menshi cyari gifite. Buvuga ko hari guhakwa uko haboneke amafaranga yo kwishyura abafitiwe imyenda bose.
kwamamaza
Abaturage bambuwe n’iki kigo cy’amashuri cya St Anastase TVET kiri mu kagari ka Nyagasenyi ko mu murenge wa Gahara barimo abakoze imirimo yo kucyubaka, abagihaye ibikoresho ndetse n’aho cyakodeshaga amacumbi y’abanyeshuri bigaga babamo.
Muri abo bambuwe harimo n’abakijyanye mu nkiko baragitsinda ariko hageze igihe cyo guteza kashi mpuruza basanga ikigo cyarafunzwe nuko babura uwo bishyuza.
Bavuga ko iyi ari nayo mpungenge ikomeye bafite inabateye ubwoba bw’uko bashobora guhomba burundu.
Mu baganiriye n’Isango Star, umwe yagize ati: “cyanyambuye ibihumbi 575 kuko nacumbikiraga abanyeshuli b’icyo kigo. Iyo nishyuje nta gisubizo mbona, n’umuyobozi ntitwabyumvikanaho nuko ngana urukiko rw’ibanze rwa Kirehe nuko rukemura ikibazo cy’uko ntsinze ariko imyaka 8 irarangiye ubwishyu ntabwo mbonye.”
“Nateje kashi mpuruza nuko ngana umurenge, nawo nta gisubizo wampaye. Ngana akarere, nako kugeza uyu munsi nta gisubizo bampaye imyaka 8 irarangiye!”

Undi ati: “nabumbye bloc, icyiciro cya mbere baratwishyura, icya kabiri nicyo batwambuye! “
“ njyewe nakoze intebe 60 n’akabati, ubwo rero bampaye avance y’ibihumbi 100 byonyine mu bihumbi 565. Ariko ntegereza ko amafaranga bayampa ndayabura. Nabonye ikigo bagifunze tugira ubwoba nuko turavuga tuti ese amafaranga tuzayabona dute? Ubwo ngiye kureba diregiteri ambwire ko atabona uburyo atwishyura n’ishuli bararifunze.”
Gufungwa kw’iki kigo cy’amashuli byatumye aba baturage batabona aho bishyuza, nubwo harimo n’ababuranye mu nkiko bagatsinda kitarafungwa. Abo bose basaba ko ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe iri shuli ryabarizwagamo kubafasha bukabishyuriza.
Umwe yagize ati: “icyo dusaba (Akarere) ni uko bakagombye kutwishyuriza ayo mafaranga tukayabona.”

Rangira Bruno; Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, avuga ko ikibazo cy’abaturage bambuwe n’ikigo cya St Anastase TVET School cya Musenyeri Mutabazi bacyakiriye ariko haza kubaho imbogamizi z’uko cyari gifite imyenda myinshi bituma gifungwa.
Avuga ko hategerejwe ko cyatezwa cyamunara kugira abo baturage bishyurwe amafaranga yabo.
Ati: “ ikigo st Anastase ni ikigo cyahombye cyari icya musenyeli witwa Mutabazi. Cyagize amadeni menshi. Turi muri processus yo guteza cyamunara, ubwo iya gatatu niyo dutegereje. Twagerageje uburyo butandukanye kugira ngo ku madeni nyir’ikigo afitiye abantu agende abishyura nuko nabyo ntibyakunda. Inzira zose turazikurikirana ariko ikigezweho ni icyo kijyanye na processus ya cyamunara.”
Abaturage bo mu murenge wa Gahara bambuwe n’ikigo cya Musenyeri Mutabazi, abagihaye ibikoresho birimo intebe z’abanyeshuri bicaraho, utubati ndetse n’imbaho zo kubaka, bagaragraza ko kuba batarishyuwe kandi amafaranga babikoresheje barayakuye mu mabanki kugira ngo bafite impungenge z’uko ashobora guteza imitungo yabo cyamunara bagasigara amaramasa.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kirehe-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


