Kirazira kunywa inzoga ku mugore utwite kuko zangiza ubuzima bw'umwana n'umubyeyi

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko kunywa inzoga mu gihe umugore atwite, byongera ibyago byo kuba wakuramo inda , kandi ko Umwana wavutse atagejeje igihe ashobora kuvukana ibibazo bitandukanye birimo no kwibasirwa n'indwara, gukura nabi n'ibindi.

kwamamaza

Ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu abagore batwite baba baje gupimisha inda bigishwa ububi bw’inzoga ku mugore utwite bamwe bati "twatwariye akabyeri na kera na kare warabyaraga bakaguhemba ako kabyeri".

Inzego z'ubuzima zivuga ko umugore utwite, aba agomba kwirinda kunywa inzoga uko bishoboka kose, kubera ko nta kigero gikwiye cy'inzoga cyiza kizwi ku mubyeyi utwite nkuko bivugwa n'abashimzwe gukurikirana abagore batwite ndetse no kuvura ibiyobyabwenge.

Umwe ati "ubundi inzoga ntabwo ari nziza ku mubyeyi utwite kuva asamye kugeza abyaye". 

Kunywa inzoga ku mugore utwite bishobora gutera ibyago n'ingaruka zikomeye ku mubiri w'umwana no ku mubiri w'umubyeyi, nkuko bigarukwaho na Dynamo Ndacyayisenga umuyobozi w’ishami rishinzwe kuvura ibiyobyabwenge muri RBC.

Ati "ntabwo bisaba ko alukoro inyura mu gifu kikayihindura ukundi kigafata ibice bimwe kikabyinjiza mu mubiri ibindi kikabijugunya, siko biri, alukoro yo iyo yinjiye kubera ubuto bwayo uturemangingo tuyigize ni duto cyane ihita yinjira mu mubiri w'umuntu, kuba ari duto ni nako akaremangingo kabasha kwinjira muri nyababyeyi igihe umugore atwite, umugore utwise akanywa inzoga aba arimo gusangira n'umwana atwise".

Yakomeje agira ati "ibyago byinshi ashobora kubyara umwana ufite ibice by'umubiri bituzuye cyangwa ibice by'umubiri byayobye bikagenda bijya aho bidakwiriye kujya cyangwa akavuka afite ibibazo by'ibiro bituzuye, akavuka ari umuntu wazahajwe n'ibimenyetso by'ubusinzi, iyo agiye mu nzoga usanga zishobora kumugirira nabi cyane akaba yakuramo inda, kanseri n'ibindi".         

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star 

 Nov 2, 2023 - 14:11